Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, yamenyesheje amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, ko mu cyumweru kizabamo Shampiyona y’Isi y’Amagare, azafunga by’agateganyo.
Iri tangazo rivuga ko izi nzego zimenyesha amashuri yose, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ko mu rwego rwo kwitegura no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) rizabera mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, amasomo azahagarikwa by’agateganyo muri icyo gihe.
Itangazo rikomeza rigira riti “Izi ngamba zigamije korohereza imyiteguro y’irushanwa no kutabangamira umutekano w’abaturage n’abitabira iki gikorwa.”
Hanagaragajwe ibizakurikizwa muri icyo cyumweru, ndetse basobanura ko amasomo azasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri, izongerwa ku ngengabihe y’amashuri, ikaboneraho gusaba amashuri gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyi Minisiteri kandi yanasabye ko abanyeshuri bazaboneraho umwanya wo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y’amagare, n’uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga, ahagaragajwe urubuga bashobora gukuraho ayo masomo yabafasha.
Mukanyandwi Marie Louise
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…