Categories: Imikino

Uko gahunda y’isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi rizabera i Kigali iteye

Nk’uko Kigali yitegura kwakira bwa mbere mu Rwanda ndetse no muri Afurika Shampiyona y’Isi y’isiganwa ry’amagare, UCI 2025, rizaba kuva ku ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imihanda izafungwa ndetse hagashyirwaho n’amabwiriza agenga ingendo, hagamijwe umutekano n’imigendekere myiza y’iri rushanwa.

Amashuri yo mu mujyi azafungwa, abakozi ba Leta benshi bakazakorera mu rugo mu gihe cy’iminsi umunani y’irushanwa, ariko serivisi z’ingenzi zikaba zizakomeza gutangwa.

Nk’uko byatangajwe na Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru w’Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, imihanda minini izakoreshwa n’abakinnyi izajya ifungwa buri munsi kuva saa tatu za mu gitondo (9:00) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Abacuruzi bakorera kuri iyo mihanda bagiriwe inama yo gutegura uburyo bwo kubona inzira zindi zakoreshwa n’abakiriya babo.

Umunsi wa mbere kugeza ku wa 3, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Nzeri

Isiganwa rizatangirira kuri BK Arena, rinyure ku Kimironko  kuri Simba, rigaruke Chez Lando, Prince House, Sonatube, Nyanza ya Kicukiro, Gahanga, Sonatube, Rwandex , Mu Kanogo , Kwa Mignone risoreze KCC (ku munsi wa mbere bazongeraho Kanogo, Roundabout yo mu Mujyi)

Umunsi wa 4, tariki ya 24 Nzeri

Isiganwa rizatangirira KCC, rinyure ku   Gishushu, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Nyanza ya Kicukiro, Sonatube, Rwandex,  Mu Kanogo, Kwa Mignone, risorezwe  KCC.

Aho bazaba bitoreza: Mu mihanda isiganwa  rizakoresha ku munsi wa 5- 7.

Umunsi wa 5 kugeza ku wa7, kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Nzeri

Bazahagurukia kuri KCC banyure ku Gishushu, Nyarutarama, MINAGRI, Ambasade y’Abaholandi, Kimuhurura, Cadillac, Kwa Mignone basoreze KCC.

 Ku munsi wa nyuma tariki 28 Nzeri

Bazakoresha  imihanda   bakoresheje   ku   munsi   wa  5-7 hiyongereyeho Sopetrade, Peyaje, Roundabout yo mu Mujyi, Muhima, Nyabugogo, Giticyinyoni, Ruliba,  Karama ka Norvege, Nyamirambo, Kimisagara Kwa Mutwe, Mu Biryogo, Gitega, Roundabout yo mu Mujyi, Peyaje, Roundabout yo mu Kanogo, Sopetrade, Cadillac, Kwa Mignone, basoreze KCC.

Minisiteri y’Ubucuruzi yasabye abacuruzi gushaka ibicuruzwa kare no gutegura uburyo bwo kubigeza ku bakiriya nijoro igihe imihanda izaba ifunguye, mu gihe abashoferi b’amakamyo bazahabwa ubufasha mu masaha adakunze gukoreshwa cyane.

Imihanda bisi zizaba zinyuramo umunsi wa mbere kugeza ku wa 3 (kuva 21 kugeza 23 Nzeri), ndetse n’indi mihanda ishobora kwitabazwa ku bashaka gukomeza ingendo zabo bwite, murayisanga muri iyi mbonerahamwe iri hasi.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

8 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago