Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa none tariki 06/Nyakanga ukizihizwa mu bihugu bitandukanye,iki gikorwa abantu benshi bagifata nka kantu gato nyamara gasobanuye byinshi cyane.
Uyu munsi mpuzamahanga bivugwa ko ufite inkomoko mu gihugu cy’ Ubwongereza hanyuma uza guhinduka mpuzamahanga mu mwaka wa 1990. Aho ibihugu byinshi byatangiye kuwizihiza mu mwaka wa 2000.
Uyu munsi abantu bawizihiza, basomana n’inshuti zabo, cyane cyane abashakanye, aho bafata umwanya bagasomana, bagasangira urukundo rwabo mu gusomana, ariko abenshi batangaza ko uretse kuba gusomana binazana umunezero, banavuga ko ari byiza ku buzima.
Ikigo cy’ubuvuzi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko umuntu wese ukunda guhoberana no gusomana kenshi, bimwongerera amahirwe yo kurama imyaka 5 kurusha utabikora. Ariko abantu benshi baracyibaza niba koko ibi ari ukuri !
Ubumwe.com bubifurije umunsi mwiza wo gusomana.
Nyiragakecuru