Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amatora yagenze neza, n’abashinwa bari bazi ko mu Rwanda dufite ubukwe

Amatora yagenze neza, n’abashinwa bari bazi ko mu Rwanda dufite ubukwe

Abanyarwanda bari mu gihugu cy’Ubushinwa baravuga ko amatora y’umukuru w’Igihugu nay’abadepite yagenze neza, ku buryo n’abashinwa bifatanyije nabo mu kugira ngo amatora agende neza. Ibyo bo bagereranya n’ubukwe.

Abanyarwanda twaganiriye baherereye mu gace ka Guangzhou ari naho batoreye ahitwa muri Brazilian Restaurant bavuga ko igikorwa cy’amatora cyagenze neza cyane nk’uko bari babyiteze ndetse banahamya ko n’abashinwa ubwabo bababonaga bakabona ko ari umunsi udasanzwe.

Uwabimfura Senga Pacceur yagize ati” Uburyo abashinwa badufashagamo, urabona ahantu twatoreye hari hejuru cyane muri nivo ya 20, abantu bose ntabwo bari bahazi,rero ukigera kuri iyo nyubako, bahitaga babibona ko uri umunyarwanda kandi uje mu gikorwa kidasanzwe, bagahita bakwereka inzira aho uzamukira, bakakubwira n’aho uza kwerekeza ukigera muri nomero 20 mbese nibo batuyoboye.”

Uwabimfura yakomeje agaragaza ko amatora bayakoze neza ndetse ko hari n’abantu babishinzwe babayoboraga neza.

Yakomeje agira ati” Hari abanyarwanda bari muri Komisiyo y’amatora, wahageraga bakakwakira neza, icyumba cyari gifunguye guhera saamoya, gusa  abantu benshi baje hakeye, abanyarwanda twahuye turi benshi twese turatora.

Ibyumba byari bitandukanye, hari icyumba cyo kwiherereramo, hari aho bagusobanuriraga n’aho twafatiraga amafishi, hari n’aho twagendaga kugira ngo bagushyireho iriya wino yo mu gatoki. Amatora yari mu mwiherero, buri wese yatoraga mu bwisanzure, kuko wamaraga gutora ugasohuka n’agapapuro kawe ukazinze, ukagashyira ahabugenewe.

Uwizeye Boris yagaragaje ko kukijyanye n’imitegurire nta kintu na kimwe yanengaho.

Uwizeye yagize ati“Amatora yagenze neza, abantu bayitabiriye ku rwego rushimishije. Abantu bigomwe akazi kabo, murabizi hano ni mu Mujyi w’ubucuruzi ariko abantu bigomwe baza gutora. Nta mbogamizi n’imwe nigeze mpura nayo kuri site y’itora muri make hano byagenze neza cyane. Nta kintu wanenga mu buryo bw’imitegurire.”

Issa Charite Rurangirwa  yagaragaje ko amatora yari uburyohe,

Ati”Hano mu Bushinwa twatoye neza nta kibazo, byari biri ku murongo, watoraga umukuru w’igihugu, ugashyira hahandi habugenewe, nyuma ukajya gutora umudepite nawe agapapuro ukagashyira hahandi habugenewe, ibintu byagenze neza. Diaspora yose yitabiriye mbese byari uburyohe. Hari abntu babishinzwe batuyoboraga bikagenda neza. Umuntu yanatoreraga mu bwihisho, ukazana agapapuro kawe ahabugenewe. Ubu dutegereje kubyina intsinzi.”

Ibi kandi byashimangiwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James agaragaza ko amatora yagenze neza kuri site zose zitandukanye.

Ambasaderi Kimonyo ubwo yari mu kiganiro na RBA yagaragaje ko bo bari mu gikorwa cyo kubara amajwi, yagize ati “Ubwitabire buraza kurenga 98% ukurikije n’uko bigaragara. Hari n’abandi bari ku mugereka kubera ko iki gihugu abantu batandukanye baza kugihahiramo. Abantu batoye ku nshuro ya mbere ni benshi kandi bari babyishimiye. Nk’uko mubizi abanyarwanda batuye mu bu Shinwa abenshi ni abanyeshuri bakiri bato biga mu byiciro bitandukanye, ni ukuvuga rero ko twari dufite abenshi batoye ku nshuro ya mbere. Ariko hari n’abandi batoye ku nshuro iheruka ariko ubona bari bafite amashyushyu yo kongera gutora.”

Amatora yiyongereyeho isaha imwe…

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yari yatangaje ko amatora azatangira ku Isaha ya saa moya, agasozwa ku isaha ya saa cyenda, gusa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James yagaragaje ko kubera impamvu zabaye zumvikana bo basabye ko babongera isaha imwe.

Ati”Nta kibazo kinini twagize, uretse nk’uko mubizi igihugu cy’Ubushinwa ni igihugu kinini, hari abantu bavaga kure, bamwe batindijwe na gari ya moshi, ariko kubera ko abo bari bafite impamvu yumvikana kandi twategerezaga ko baza, twandikiye Komisiyo y’igihugu y’amatora tubasaba ko twakongeraho isaha, naho ubundi byagenze neza cyane.”

Komisiyo y’Igihugu y’amatora itangaza ko n’ubwo iyi ari isaha yateganyijwe, ariko hari n’uburyo bwashyizweho ko kubera imiterere y’igihugu, byashoboka ko abantu basaba bakongera isaha, kuko buri gihugu kigiye gifite imiterere itandukanye. Ari n’aho yagaragaje ko hari n’abandi bamaze kubasaba ko bakongera isaha yateganyijwe.

Kuva aya matora yatangazwa ndetse n’ibikorwa byo kwamamaza, abaturage bagiye bagaragaza ko atari amatora ahubwo ari ubukwe buzaba ku Itariki 15 Nyakanga, ndetse ibi bikaba kugeza n’ubu byagiye bigarukwaho mu bahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ko bimeze nk’ubukwe.

Abo muri Diaspora batoye none itariki 14 naho mu Rwanda bazatora ku munsi w’ejo Tku itariki 15 abazatorwa ni Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite ku myanya 53. Bya byiciro byihariye bizatorwa ku itariki 16 ni byo bizuzuza 80 ari yo myanya iri mu Nteko Ishinga Amategeko.

 

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

 

Mukazayire Youyou

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here