kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Ugushyingo 2016 ubwo komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatangazaga raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016 ,ubwo bagezaga iyi raporo ku Inteko ishinga amategeko ,Hagaragajwe ko icyaha cyo gusambanya abana kimaze gufata indi ntera ndetse banasaba ko Kiriziya n’Amatorero bigomba guhaguruka.
Ubwo iyi Komisiyo yatangazaga raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017, Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasanze 4,5% mu basambanya abana ,aba bitwaza shitani/satani.
Nyuma y’uko hagaragajwe ko hari abasambanya abana bitwaje shitani ,Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yasabye ko Amatorero na Kiriziya bigomba guhaguruka,bikarebwa icyakorwa.
Perezida wa CNDP, Nirere Madeleine yagize ati: ‘Nonese ubwo hari n’abasambanya abana bitwaje Satani! Ubwo birasaba ko Kiriziya na churches (Amatorero) byahaguruka”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko hari n’aho basambanya abana maze bakabihisha ntibabigaragaze, ikindi n’uko hagaragajwe ko mu basambanya abana abenshi ari abafitanye isano, maze hasabwa ko buri muntu akwiriye guhagurukira iki cyaha kigakumirwa.
Mukazayire Immaculee.