Home AMAKURU ACUKUMBUYE AMAVUBI TUYATEGEREZEHO INSTINZI UYU MUGOROBA?

AMAVUBI TUYATEGEREZEHO INSTINZI UYU MUGOROBA?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite umukino iri bukine n’ikipe ya Cap Vert uyu munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ni umukino uri bubere mu gihugu cya Cap Vert, aho amavubi yageze mu ndege yihariye (private jet) , ariko ikazabagarura bari kumwe n’aba Cap Vert ubwo bazaba baje mu mukino wo kwishyura uzabera I Kigali kuri stade Regional Nyamirambo tariki17 z’ukwezi kw’Ugushyingo.
Abakinnyi bashobora kubanzamo ku ruhande rw’amavubi ni :
Kwizera Olivier mu izamu
Mangwende, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry ndetse na Fitina Ombolenga nka ba myugariro
Imbere yabo hari Yannick na Ally Niyonzima
Ku mpande ni Haruna Niyonzima (capitaine) na Jaques Tuyisenge
Hanyuma Kagere Meddy bakunda kwita MK 14 araba ataha izamu, na Djihad Bizimana akina inyuma ye.
Amavubi tubibutse ko yakoze imyitozo ya nyuma ejo kuri stade agomba gukiniraho ya Estádio Nacional de Cabo Verde nk’uko amategeko agenga umupira w’amaguru abiteganya.
Uyu mukino urayoborwa n’umunya Ghana Daniel Nii Ayi Laryea, uza kuba yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey ku ruhande rumwe mu gihe Paul Kodzo Atimaka aza kuba ahagaze ku rundi ruhande.
Adaari Abdul Latif niwe musifuzi wa kane mu gihe Komiseri w’umukino ari umunya Mauritania Mohamed Abdatt Bilal.

Ikipe y’igihugu amavubi ikaba iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa, ndetse n’umwenda w’ibitego bitatu.
Uko amakipe akurikirana mu itsinda u Rwanda ruherereyemo :
1.Mozambike amanota 4 (izigamye ibitego 2)
2.Kameruni amanota 4 (izigamye igitego 1)
3.Cap Vert amanota 2 (nta gitego nta mwenda)
4.Rwanda amanota 0 (umwenda w’ibitego 3)

Leopold Titi

Photos:Igihe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here