Categories: Imikino

Amavubi U23 yanyagiye Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, yatangiye neza itsinda iya Sudani ibitego 3-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 cy’abatarengeje iyo myaka, wabaye ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Amavubi yatangiye neza umukino wayo, aho ku munota wa 10 w’umukino yabonye igitego cya mbere, cyatsinzwe na myugariro Niyigena Abdul, ku mupira wavuye muri koruneri yari itewe na Muhoza Daniel, kikaba ari na cyo gusa cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Ku munota wa kabiri gusa w’igice cya kabiri, ni kuvuga uwa 47 w’umukino, yakiriye umupira Muhoza ahita awuhereza Shingiro Honore wari wamaze kubona ko umunyezamu wa Sudani, Mustafa Mohamed Elgadal Fahoud, ahagaze nabi, ahita atera ishoti umupira uruhukira mu rushundura, kiba kibaye igitego cya kabiri cy’Amavubi U23.

Amakipe yombi yakomeje gukinana imbaraga ariko ubona ko iy’u Rwanda irusha Sudani, ndetse abatoza ku mpande zombi bakoza gukora impinduka ngo barebe ko hari icyahinduka.

Ibi byatumye ku munota wa 78 abakinnyi b’amavubi babona icyuho mu izamu rya Sudani, aho umunyezamu w’iyi kipe yasohotse nabi asa n’uwagezehagati mu kibuga, nuko Sindi Paul Jesus aba yabiteye imboni, aranyaruka amutanga umupira ahita awohereza mu rushundura, igitego cya gatatu cy’Amavubi U23 kiba kirabonetse, iyi kipe y’u Rwanda ikomeza kuyobora umukino nta gihugu cy’uko yakwishyurwa ngo ibe yawutakaza.

Icyo gitego cya gatatu ni nacyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, uza rero kurangira ari ibitego 3-0 by’Amavubi U23.

Uyu wari umukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzaba ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2026, ukazabera i Juba muri Sudani y’Epfo. Ikipe izakomeza, muri iri jonjora rya kabiri, izahura n’iy’igihugu cya Cameroon.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago