Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, yatangiye neza itsinda iya Sudani ibitego 3-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 cy’abatarengeje iyo myaka, wabaye ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Amavubi yatangiye neza umukino wayo, aho ku munota wa 10 w’umukino yabonye igitego cya mbere, cyatsinzwe na myugariro Niyigena Abdul, ku mupira wavuye muri koruneri yari itewe na Muhoza Daniel, kikaba ari na cyo gusa cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
Ku munota wa kabiri gusa w’igice cya kabiri, ni kuvuga uwa 47 w’umukino, yakiriye umupira Muhoza ahita awuhereza Shingiro Honore wari wamaze kubona ko umunyezamu wa Sudani, Mustafa Mohamed Elgadal Fahoud, ahagaze nabi, ahita atera ishoti umupira uruhukira mu rushundura, kiba kibaye igitego cya kabiri cy’Amavubi U23.
Amakipe yombi yakomeje gukinana imbaraga ariko ubona ko iy’u Rwanda irusha Sudani, ndetse abatoza ku mpande zombi bakoza gukora impinduka ngo barebe ko hari icyahinduka.

Ibi byatumye ku munota wa 78 abakinnyi b’amavubi babona icyuho mu izamu rya Sudani, aho umunyezamu w’iyi kipe yasohotse nabi asa n’uwagezehagati mu kibuga, nuko Sindi Paul Jesus aba yabiteye imboni, aranyaruka amutanga umupira ahita awohereza mu rushundura, igitego cya gatatu cy’Amavubi U23 kiba kirabonetse, iyi kipe y’u Rwanda ikomeza kuyobora umukino nta gihugu cy’uko yakwishyurwa ngo ibe yawutakaza.
Icyo gitego cya gatatu ni nacyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, uza rero kurangira ari ibitego 3-0 by’Amavubi U23.
Uyu wari umukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzaba ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2026, ukazabera i Juba muri Sudani y’Epfo. Ikipe izakomeza, muri iri jonjora rya kabiri, izahura n’iy’igihugu cya Cameroon.


