Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics Ltd, ikorera mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, kigurishijwe Amafaranga y’u Rwanda 670,000 muri cyamunara yakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iki giciro cyagezweho mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ngarukamwaka rya ‘Best of Rwanda’, rihuza ikawa nziza zatoranyijwe mu gihugu, rigamije guteza imbere ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda no kuyamamaza ku masoko mpuzamahanga.
Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyabitangaje, ikawa ya K-Organics Ltd ni yo yagurishijwe ku giciro cyo hejuru muri iyi cyamunara, aho ikilo kimwe cyayo cyageze ku mafaranga 670.000 Frw. Iki giciro cyikubye inshuro 66 z’igiciro cy’ikawa ku isoko mpuzamahanga mu bucuruzi busanzwe, nk’uko byatangajwe na NAEB.
KARANGWA Evariste, nyiri K-Organics Ltd, yagaragaje ko yishimiye igiciro ikawa ye yagurishijweho, avuga ko ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje no kuzamura imibereho y’abahinzi.
Yagize ati “Nishimiye iki giciro kuko kigiye kumfasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi muri rusange.”
Ikawa 31 ni zo zatoranyijwe muri 320 zapiganwe
Muri iri rushanwa, ikawa 31 ni zo zatoranyijwe mu zindi 320 zari zakiriwe na NAEB, ziturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Izo kawa zasuzumwe n’abasogongezi b’inzobere bo mu Rwanda no mu mahanga, hagamijwe kumenya izifite ubwiza buhambaye kurusha izindi.
Iri rushanwa n’icyamunara byahaye abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwabo, mu gihe abaguzi bo ku migabane itandukanye, irimo Amerika, u Burayi, Aziya na Afurika, bagize uruhare mu kugura ikawa zatoranyijwe.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko ibyagezweho muri iri rushanwa bigaragaza umusaruro w’ubufatanye bw’abagize urwego rw’ikawa, ndetse n’amahirwe ahari yo kurushaho kwagura isoko ry’ikawa y’u Rwanda.
Yagize ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe. Buri piganwa ryabaye kuri buri kawa mu cyamunara risobanuye kwishimira ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rishya rigamije guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa.”
Gushimangira izina ry’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga
Irushanwa rya Best of Rwanda ritegurwa na NAEB hagamijwe gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga ku ruhare rwabo mu kuzamura ubwiza bwayo. Ni n’umwanya wo kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku baguzi mpuzamahanga, gukurura ishoramari no kwagura amasoko u Rwanda rugurishaho ikawa yarwo.

Kugurisha ikilo kimwe cy’ikawa ku mafaranga 670.000 Frw bigaragaza amahirwe ari mu kwibanda ku musaruro w’ubwiza buhebuje, aho guhatanira ingano y’umusaruro gusa. Iyo ikawa ifite umwihariko kandi yujuje ibisabwa n’amasoko yihariye, ishobora guhabwa agaciro kari hejuru, bigafungura amahirwe mashya ku bahinzi no ku bandi bakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa.
NAEB ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abahinzi n’abohereza ikawa mu mahanga, hibandwa ku kuzamura ubwiza bw’umusaruro, gukurikirana inkomoko yawo no kubaka urwego rw’ikawa rurambye.
Ibyavuye muri iri rushanwa bigaragaza ko ikawa y’u Rwanda ikomeje kugira umwanya ukomeye mu gushaka amasoko yihariye ku rwego mpuzamahanga, ndetse ko gushora imari mu bwiza bwayo bishobora gufasha igihugu kongera amafaranga y’amahanga yinjiza binyuze mu byoherezwa mu mahanga.
Ku ruhande rw’abahinzi, igiciro cyagezweho na K-Organics Ltd ni ikimenyetso cy’uko kwibanda ku bwiza bw’ikawa bishobora gufungura amahirwe mashya y’iterambere, kuzamura agaciro k’umusaruro no kunoza imibereho y’abawukomoraho.
Mukanyandwi Marie Louise
