U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikoresha neza ingengo y’imari
Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, urashima intambwe u Rwanda rwateye mu gukoresha neza ingengo y’imari. Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga giharanira ikoreshwa neza ry’ingengo y’imari no kurwanya akarengane, International Budget Partnership (IBP), yashyize u Rwanda mu bihugu bikoresha neza ingengo y’Imari kandi ikorewe mu mucyo. Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri bugaragaza ko u
