Abagaragaza imyitwarire mibi mu ruhame bagiye kujya babiryozwa
Polisi y’u Rwanda iravuga ko igiye gukurikirana abagaragaza imyitwarire idahwitse mu ruhame rwa benshi nko mu bitaramo, ahabera imikino, ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, ahanini biganjemo urubyiruko, bigakorwa hagamijwe gukumira imyitwarire mibi ihabanye n’umuco w’Abanyarwanda. Ibyo kubakurikirana byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko hagiye gukorwa igenzura rizibanda ku mbuga nkoranyambaga,
