Nibura abantu 47 bahitanywe n’umutingito ukomeye ufite ubukana bwa magnitude 7.7, wibasiye igihigi cya Indonesia ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guhangana n’ibiza (BNPB) muri icyo gihugu.
Umubare w’abapfuye wakomeje kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara abari mu kaga byari bitangiye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ibiza cyatangaje ko hari n’abandi bantu bakomeretse mu kigero gitandukanye.
Inyubako zibarirwa mu magana zangijwe n’uwo mutingito ndetse n’indi mitingito mito mito yakurikiyeho.
Uwo mutingito wabaye ku kirwa cya Flores mbere gato ya saa 05:00 za mu gitondo zo ku wa Gatandatu ku isaha yaho. Ikigo cya Indonesia gishinzwe iteganyagihe n’ibijyanye n’imitingito cyatangaje ko wari ufite ubujyakuzimu bwa kilometero 15.
Muri rusange, uko umutingito uba wegereye ku buso bw’Isi, ni ko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku bintu n’abantu.
BNPB yatangaje ko indi mitingito yakurikiyeho irimo uwari ufite magnitude 6.4 wabereye mu Majyaruguru ya Sumatra, mu burengerazuba bwa Indonesia, ku bujyakuzimu bwa kilometero 163. Icyakora, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ubutaka (USGS), cyapimye uwo mutingito kigaragaza ko wari ufite magnitude 6.9.
Amashusho yafatiwe ku cyambu cya Maumere yagaragaje ibice binini bya beto byasenyutse ku nyubako y’aho abagenzi bategerereza amato, bikagwa ku bantu bari bategereje gufata ubwato bubatwara hagati y’ibirwa. Bamwe mu bagenzi baguye mu nyanja ubwo inzira yabafashaga kugera mu bwato yasenyukaga.
Guverineri w’Intara ya East Nusa Tenggara, Emanuel Melkiades Laka Lena, yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu bahitanywe n’uyu mutingito bapfuye basinziriye, nyuma yokugwirwa nibice by’inyubako zasenyutse. https://bed87481e4f99a66f321465eaca99d3f.safeframe.googlesyndication.com/safeframe/1-0-45/html/container.html
