Impuguke mu bijyanye no kwita ku bantu bafite indwara zidakira (Palliative Care), zihamya ko atari igikorwa kireba uburyango w’umurwayi gusa, ko ahubwo kireba abantu batandukanye kuko uwo muntu aba akeneye kwitabwaho mu buyo bunyuranye, kugira ngo bimurinde kwiheba.
Ibi ni ibyagarutsweho n’abazobereye mu buvuzi bw’indwara zidakira, ubwo ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026, bahuguraga abanyamakuru bibumbiye mu Muryango w’Abanyamakuru baharanira iterambere ry’Ubuzima mu Rwanda (JAHD-Rwanda), kugira ngo bagire ubumenyi bwafasha kumenyekanisha ubu buvuzi mu baturage.
Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku bufatanye na University of Global Health Equity (UGHE) ndetse n’umuryango EMMS International.
Iby’ingenzi umurwayi ufite indwara zidakira akenera birimo kumuha imiti imugabanyiriza ububabare bw’umubiri, ibyo bigakorwa n’abaganaga nk’uko bisanzwe. Uyu murwayi kubera ko aba atakibasha gukora ngo yinjirize urugo usanga agira kwiheba, agahinda gakabije… bityo agakenera abamuba hafi uheye ku muryango we, abaturanyi ndetse n’abandi bakaza kumukomeza ntiyumve ko ari wenyine, bityo iminsi ikicuma.
Uyu murwayi akenera kandi abamukomeza mu by’umwuka, bamubwira ko Imana ikimukunda, bityo agakomeza ukwizera kwe niba yari asanzwe asenga, bikamugabanyiriza kwa kwiheba.
Kwita ku murwayi w’indwara zidakira muri ubu buryo, ni byo inzego z’ubzima mu Rwanda zirimo gukangurira abantu gukoresha, cyane ko bikorerwa mu rugo cyangwa mu muryango w’uwo murwayi (Community Based Palliative Care/CBPC), aho kumukurikiranira mu bitaro nk’uko bisanzwe kuko bivuna cyane umuryango we, ndetse ugasanga unacitse intege ntube ukimugeraho, ukamurekera abaganga n’abagiraneza.

Iyi gahunda nshya ya CBPC, ubu irimo kugeragezwa mu Turere twa Gasabo na Burera, imenyekanishwa mu baturage, bikaba biteganyijwe ko yazagezwa n’ahandi mu gihugu.
Inzobere muri ubu buvuzi, zivuga ko umuntu wese ufite indwara idakira, yagombye guhabwa ubuvuzi bwa Palliative Care, nubwo yaba atararemba.
Izi nzobere kandi zivuga ko ubu buvuzi buhabwa umurwayi, ariko kandi bugomba guhabwa n’umuryango we ndetse n’abarwaza, kuko aba na bo ubu burwayi bubagiraho ingaruka zirimo gukenesha umuryango, kwiheba n’izindi.
Zimwe muri izo ndwara ni nka kanseri igeze ku rwego itavurwa, diyabete, indwara z’umutima, ubumuga nko kuvunika uruti rw’umugongo ku buryo umuntu atabasha kweguka n’izindi.
Dr Uwinkindi François, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, avuga ko ubu buvuzi bukorerwa mu muryango ari ingenzi ku murwayi.
Agira ati“Nk’umuntu ufite uburwayi bw’umugongo cyangwa se ubundi burwayi amaranye igihe kirekire, kumuha ubuvuzi bwo mu muryango bituma abo babana babasha kumenya uburyo baherekeza umurwayi wabo. Icyo gihe umurwayi na we ntagera aho kwirambirwa, kuko umuryango uba umuri hafi kandi umufasha muri byose”.
Abantu Miliyoni 40 ku Isi bakenera Palliative Care buri mwaka, muri bo 78% ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo. Muri abo bakenera ubwo buvuzi, 14% gusa ni bo babubona.

Jean Claude Munyantore
