Ibisazi by’imbwa ni imwe mu ndwara umunani zititaweho uko bikwiye zigaragara mu Rwanda, ikaba yandurwa n’umuntu mu gihe arumwe n’imbwa ikaba yanamutera ibibazo birimo n’urupfu, mu gihe yamaze kugaragaza ibimenyetso.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima mu Rwanda, RBC, kirasaba abantu bose ko igihe bagize ibyago byo kurumwa n’imbwa, bajya bihutira koza igisebe cy’aho yabarumye bifashishije amazi meza n’isabune mu gihe cy’iminota 15 adahagaritse kandi yifashishije amazi amanukana imbaraga nk’aya robine, kuko bibarinda indwara y’ibisazi by’imbwa ku kigero cya 90%.
Bya garutsweho mu mahugurwa y’abanyamakuru yabaye tariki 25 Nzeri 2026, yateguwe n’inzego z’ubuzima, izishinzwe ubuzima bw’amatungo n’ibidukikije mu Rwanda, basaba Abanyarwanda gushyira mu bikorwa uburyo bwa One Health, bufata ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije nk’ibifitanye isano, mu rwego rwo gukumira no kurwanya indwara y’ibizazi by’imbwa.
Ubu bukangurambaga bwiswe ‘One Health and Rabies Prevention’, buyobowe na RBC ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Kurengera Ingagi, IGCP, Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije, IUCN, n’abandi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe One Health muri RBC, Dr Shema Leandre, yasabye abafite imbwa kuzitaho kuko bizazirinda gusohoka zikajya kuzerera
Ati “Abaturage bashobora kugira imbwa nyinshi mu ngo zabo ariko badafite ubushobozi bwo kuzitaho, bikaba bishobora gutuma zimwe zijya kuzerera”.
Dr Richard Nduwayezu, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Ubufatanye mu muryango Welfare for Animals Guild (WAG), yavuze ko kubarura imbwa bidahagije mu gihe n’abazitunze batabasha kuzitaho.
Ati “Kubarura imbwa zo mu ngo ni ingenzi, ariko ntibihagije mu gihe abaturage bakomeza korora imbwa batabasha kuzitaho”.

Avuga ko kwita ku mbwa bisaba kuzigaburira neza, kuzikingiza, kuzivuza ndtse bakanazirinda kujya ku gasozi kuko ari hozishobora kwandurira ibisazi zikaba zabitera n’abantu.
Icyo wakora mu gihe warumwe n’imbwa
Guhita woza igisebe vuba, ukoresheje amazi menshi n’isabune mu gihe cy’iminota 15 udahagaritse, ibi ngo bishobora gufasha kugera kuri 90% kugabanya ko ya virusi ikomeza gukwira mu mubiri, nyuma yaho ukihitira kujya kwa muganga kugira ngo uhabwe ubuvuzi.
Gufata inkingo zose wandikiwe kandi ku gihe wahawe na muganga.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025, mu Rwanda abantu barumwe n’imbwa bari 3,227, aho batanu banduye iyo ndwara, ariko ntawe yahitanye kuko bahawe ubuvuzi gusa mu myaka yashize hari abo yahitanaga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ritangaza ko abantu bagera ku bihumbi 59 ku Isi bicwa na yo buri mwaka, cyane cyane abo mu bice by’icyaro muri Afurika na Aziya. Abagera kuri 40 % baba ari abana bari munsi y’imyaka 15. Uyu muryango wiyemeje ko indwara y’ibisazi by’imbwa igomba gucika bitarenze umwaka wa 2030, ari na yo ntego y’u Rwanda.
Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ibisazi by’imbwa wizihizwa ku itariki 28 Nzeri buri mwaka.
Mukanyandwi Marie Louise
