Amavubi U23 yanyagiye Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, yatangiye neza itsinda iya Sudani ibitego 3-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 cy’abatarengeje iyo myaka, wabaye ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium. Amavubi yatangiye neza umukino wayo, aho ku munota wa 10 w’umukino yabonye igitego cya
