Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yabonye umutoza mushya ari we Bisengimana Justin, akaba ari na we mutoza mukuru, iyi kipe yamukuye muri Gicumbi FC.
Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yamaze guha akazi Bisengimana Justin nk’Umutoza Mukuru, kugira ngo azayitoze mu myaka ibiri iri imbere, aho asimbuye Mbarushimana Shaban, uvugwaho kugira uruhare mu musaruro muke AS Kigali yagize mu mwaka w’imikino 2025-2026.
Bisengimana yanyuze mu makipe atandukanye arimo Police FC yabayemo umutoza wungirije, yatoje kandi Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC.
AS Kigali yabaye iya 14 n’amanota 35 mu mwaka ushize w’imikino, ubu ikaba irimo guhaha abakinnyi batandukanye, ari na ko yongera amasezerano abandi, kugira ngo irebe ko yazitwara neza umwaka utaha.
