Ibyavuye mu matora byatangajwe ku mugaragaro bigaragaza ko Perezida usanzweho, Hakainde Hichilema, yabonye hafi 61% by’amajwi, bityo atsindira manda ya kabiri y’imyaka itanu.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, nk’uko byatangajwe n’inzego z’amatora, nyuma y’amatora yaranzwe n’ibirego by’uburiganya.
Ibyavuye mu matora byatangajwe bwa mbere na Komisiyo y’Amatora bigaragaza ko Hichilema yabonye hafi 61.4% by’amajwi yemewe, mu gihe umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Brian Mundubile, yabonye 38%.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Mwangala Zaloumis, yagize ati “Ndahamya ko Hichilema Hakainde ari we watorewe kuba Perezida wa Repubulika ya Zambia ku itariki ya 18 Kanama 2026.”
Aya yari amatora ya karindwi Hichilema yari yiyamamajemo ku mwanya wa Perezida. Yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda, ahanini bitewe n’inyungu n’icyubahiro afitiwe nk’Umukuru w’Igihugu uri ku butegetsi. Ku ruhande rwa Mundubile, yari inshuro ya mbere yari yiyamamaje kuri uyu mwanya.
Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze, amagana y’abashyigikiye Hichilema bateraniye mu murwa mukuru Lusaka, bambaye imyenda itukura, ibara riranga ishyaka rye, United Party for National Development (UPND). Baririmbye, barabyina mu kwishimira intsinzi ye.
Hichilema w’imyaka 64, nyuma yo gutsinda amatora, yashyize ahagaragara ubutumwa avuga ko “yishimiye cyane icyizere bamugiriye.” Yabwiye kandi abashyigikiye abo bahanganye ati “Turabumva kandi tuzakomeza kubakorera.”
Mundubile, uyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi, we ntiyari yagira icyo atangaza ku byavuye mu matora.
Mu ijoro ry’amatora, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu 11, barimo bamwe mu bantu bakomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gikorwa cyaranzwe no kurasana. Mundubile na we yari aho icyo gikorwa cyabereye.
Guverinoma yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije guhangana n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ivuga ko abatawe muri yombi basanganywe intwaro zo mu rwego rwa gisirikare zari zigenewe gutangiza imyigaragambyo.
Ishyaka rya Mundubile, National Reconciliation Party for Unity and Prosperity (NRPUP), ryamaganye iyo nyandiko ya Guverinoma, rivuga ko icyo gikorwa cyabereye mu rugo rw’umuyobozi waryo ndetse ko umwe mu badepite yarashwe agakomeretswa.
Ku munsi wakurikiyeho, Komisiyo y’Amatora yahagaritse mu gihe cy’amasaha menshi igikorwa cyo kubarura amajwi, kubera amakuru yari yatangiye gutangwa avuga ko habayeho ibikorwa by’urugomo.
Zambia, igihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 22 kandi kikaba igihugu cya kabiri muri Afurika mu bihugu bicukura umuringa mwinshi, gifite amateka maremare yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro binyuze mu matora.
Kuva igihugu cyasubizwamo gahunda y’amashyaka menshi mu 1991, buri mpinduka y’Umukuru w’Igihugu muri Zambia yagiye ibaho binyuze mu matora.
Jean Claude Munyantore
