Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 (AFCON2027Q) itsindira Liberia ibitego 3-1, umukino wabereye kuri Stade Amahoro, ndetse wanarebwe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mukino kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, watangiye Amavubi akina neza mu gihe wabonaga abakinnyi ba Liberia batabonana neza, bituma ku munota wa kabiri gusa w’umukino Amavubi y’u Rwanda itsinda igitego cya mbere, cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira yahawe na Mikel Leroy Jacques.
Iki gitego cyazamuriye morali abakinnyi b’Amavubi bituma bakomeje gukina neza, ari na ko Liberia nay o igenda ikanguka igakina neza.
Icyakora ibi byahiriye Amavubi, kuko ku munota wa 33, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mickels Leroy Jacques wari watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cy’u Rwanda, iki gitego yabonye giturutse ku mupira Byiringiro Gilbert yazamukanye umupira anyuze ku ruhande rw’iburyo.
Iki gitego Leroy Jacques yatsinze kandi cyahuriranye n’uko Perezida Kagame yari yinjiye muri Stade Amahoro, nuko abafana b’Amavubi cyangwa Abanyarwanda muri rusange bajya mu bicu bishimira icyo gitego, ari na ko bakira Umukuru w’Igihugu wari uje kwifatanya na bo.
Iki gice cya mbere cyarumbutsemo ibitemo ibitego, kuko ku munota wa 37 ikipe y’igihugu ya Liberia yabonye igitego cyo kwishyura, kikaba cyatsinzwe na Sylvanus Nimely, nyuma y’amakosa yakozwe na ba myugariro b’ikipe y’Igihuigu y’u Rwanda.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 44, u Rwanda rwatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti yatewe neza na Joy Lance Mickels, nyuma y’uko umwe mu bakinnyi ba Liberia akoze ku mupira mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 61, ni ukuvuga mu gice cya kabiri, umukinnyi Sherman wa Liberia yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera ikosa Mugisha Bonheur, nuko iyi kipe ya Liberia ikomeza umukinoari abakinnyi 10 mu kibuga.
Ibi ariko ntacyo byahinduye kigaragara nubwo amakipe yombi yakozaga gusatirana ari na ko agera ku mazamu, kuko umukino warangiye ari intsinzi y’Amavubi y’ibitego 3-1.
