Kwita Izina 2026: Dore amazina yahawe abana b’ingagi 22
Abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 wabaye ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026, bashimye uko u Rwanda rwita ku bidukikije, cyane cyane ingagi z’imisozi ziboneka hake ku Isi. Nk’uko bisanzwe, kwita izina abana b’ingagi bitegurwa n’inzego zibishinzwe, ubundi abantu batandukanye baturuka hirya no hino ku Isi bazwi mu bikorwa by’indashyikirwa, bagatumirwa bakaza kwita
