Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, umushinga wa Tubura (One Acre Fund), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forestry Authority – RFA) n’Umujyi wa Kigali, hafunguwe ku mugaragaro ubuhumbikiro bw’ibiti bwa kijyambere.
Ubuhumbikiro bugezweho bw’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa n’iby’amashyamba, bwafunguwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe, buzajya butanga ingemwe zirenga miliyoni imwe buri mwaka.
Ubuhumbikiro bwafunguwe mu gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gutera ibiti igira iti “Igiti Cyanjye, Umurage Wanjye”, ikazafasha kongera ibiti mu Mujyi wa Kigali no korohereza abaturage kubona amoko atandukanye y’ibiti, birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa, bikazagira uruhare mu kubaka umujyi ushoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund mu Rwanda, Belinda Bwiza, yavuze ko iki gikorwa kigamije kongera ubuso buteyeho ibiti mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Tumaze gutera ibiti miliyoni 145 mu myaka icumi ishize, kandi dufasha abahinzi barenga miliyoni ebyiri. Mu gihe ibikorwa byacu byakomezaga kwaguka mu gutubura no gutanga ingemwe z’ibiti, twabonye ko ari ngombwa no kubigeza mu Mujyi wa Kigali. Nubwo dukorera mu turere 27 two mu cyaro, twabonye ko n’Umujyi wa Kigali ukeneye iyi gahunda mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Intego ni ukongerera ubuso buteyeho ibiti mu mujyi.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, avuga ko ubuhumbikiro buzagira uruhare mu guteza imbere imirire myiza y’abaturage, no kongera ubushobozi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Ubu buhumbikerero buzafasha gutubura amoko atandukanye y’ibiti by’imbuto bizagira uruhare mu kuzamura imirire myiza, guteza imbere imibereho y’abaturage, no kongerera imiryango ituye mu mijyi ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.
Naho Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Dr Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko ubu buhombekerero buje gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingemwe zifite ubuziranenge.
Yagize ati “Bizadufasha gukemura ikibazo cy’ingemwe zajyaga zikunda kubura, cyane cyane iz’ibiti biterwa mu Mujyi wa Kigali. Twatangiye gutegura izizaterwa mu gihembwe cy’ihinga ry’amashyamba gitangira muri Nzeri. Abaturage bashakaga ibiti by’imbuto na bo bazajya babibona bitabagoye.”
Kuva mu 2016, One Acre Fund imaze gukwirakwiza ibiti birenga miliyoni 145 mu Rwanda. Muri uyu mwaka, hakaba hateganijwe kugeza ku bahinzi barenga miliyoni imwe ibiti bivangwa n’imyaka miliyoni 30, ibiti by’imbuto ibihumbi 800 n’ingemwe za kawa miliyoni 2.5.

Biteganyijwe ko izajya hazajya hatunganywa ingemwe zirenga miliyoni imwe buri mwaka, zikagirira akamaro abahinzi barenga 10,000 ndetse bikanatanga imirimo y’igihe gito irenga 100.



Mukanyandwi Marie Louise
