Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun), azatangazwa ku mugaragaro ku wa Kane tariki 20 Kanama 2026.
Byagaragarijwe mu itangazo NESA yashyize ku rubuga rwayo rwa X ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026, inasaba abo bireba kuzakurikira iki gikorwa.
Ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, byakozwe muri Nyakanga 2026, byitabirwa n’abanyeshuri 277,452 barimo abakobwa 154,353 n’abahungu 123,179.
Ni mu gihe ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, byitabiriwe n’abanyeshuri 149,533.
NESA iramenyesha abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki kigo, ko bazakurikirana igikorwa cyo gutangaza amanota ku murongo wa YouTube wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’uwa NESA, guhera saa munani zuzuye (2:00PM).
NESA yari iherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2026/2027, uzatangira ku itariki 7 Nzeri 2026.
