Abatunze imbwa basabwe kuzitaho no kuzikingiza zose
Ibisazi by’imbwa ni imwe mu ndwara umunani zititaweho uko bikwiye zigaragara mu Rwanda, ikaba yandurwa n’umuntu mu gihe arumwe n’imbwa ikaba yanamutera ibibazo birimo n’urupfu, mu gihe yamaze kugaragaza ibimenyetso. Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima mu Rwanda, RBC, kirasaba abantu bose ko igihe bagize ibyago byo kurumwa n’imbwa, bajya bihutira koza igisebe cy’aho yabarumye bifashishije
