Muri Colombia abantu nibura 132 ni bo bamaze gupfa bazize umutingito ukomeye wibasiye icyo gihugu, hakaba hatangajwe ibihe bidasanzwe.
Biravugwa ko umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito ushobora kwiyongera, kuko hari abandi bantu bashobora kuba bakiri munsi y’inyubako zasenyutse.
Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7.4 ku gipimo cya Richter, wabaye ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2026 saa 07:34 (12:34 GMT), ku bujyakuzimu bwa kilometero 103, mu ntara ya Chocó, nk’uko serivisi y’igihugu ishinzwe ibijyanye n’ubutaka n’imitingito yabitangaje.
Umubare munini w’abapfuye wabonetse mu mujyi wa Pereira, uri mu karere kazwiho guhinga ikawa, mu gihe imijyi iwukikije ndetse n’akarere ka Valle del Cauca na byo byangijwe bikomeye.
Aho umutingito watangiriye hari hafi y’umudugudu wa San José del Palmar, mu ntara ya Chocó. Icyakora, umuyobozi w’ako gace, León Fabio Marín Moncada, yavuze ko ku bw’amahirwe nta muntu wahapfiriye cyangwa ngo ahakomerekere, nubwo imihanda ijya n’iva muri ako gace yangiritse.
Ishyirahamwe ry’imijyi mikuru muri Colombia ryatangaje ko abantu barenga 480 bakomeretse muri iyo mitingito, mu itangazo ryavuguruwe ku wa Mbere.
Umujyi wa Pereira, uri ku ntera ya kilometero 55 uvuye aho umutingito watangiriye, ni umwe mu yibasiwe cyane.
Amashusho BBC yerekanye agaragaza nibura inyubako imwe isenyuka ahitwa Plaza Bolívar, ahantu nyamukuru mu mujyi. Imyanda n’umukungugu byakwirakwiye muri ako gace kari karimo abantu benshi.
Abayobozi baho batangaje ko nibura abantu 40 bapfiriye mu gace kagari k’umujyi wa Pereira, mu gihe inyubako 65 zasenyutse. Bivugwa ko abantu bashobora kuba bakiri munsi y’inyubako 15 muri izo zasenyutse.
Mu mujyi wa Cali, uri ku ntera ya kilometero 160 mu majyepfo ya Pereira, ndetse na kilometero hafi 200 uvuye aho umutingito watangiriye, hasenyutse inyubako 32.
Dan Cutler, ufite imyaka 29, ukomoka i Londres mu Bwongereza, amaze amezi hafi abiri muri Colombia aho ari mu rugendo hamwe n’umukunzi we. Ubu ari mu mujyi wa Cali.
Yabwiye BBC ko umutingito wamukanguye, agira ati: “Sinigeze mbona cyangwa ngo ngerweho n’ikintu nk’iki.”
Colombia ni igihugu kibarizwa muri Amerika y’Amajyepfo, gikora ku Nyanja ya Pacifique ndetse n’iya Caraibe, kikaba kiri mu bikunze kwibasirwa n’imitingito nubwo itaba ikaze nk’uyu.
