Umunsi Mukuru w’Abamalayika bakuru, wizihizwa ku itariki ya 29 Nzeri, ni umwe mu minsi mikuru ikomeye mu ngengabihe ya Kiliziya ya Gatolika. Uwo munsi wibukirwaho Abamalayika bakuru batatu bavugwa muri Bibiliya ari bo Mutagatifu Mikayeli, Mutagatifu Gaburiyeli na Mutagatifu Rafayeli, buri wese akaba afite umurimo wihariye mu mateka yagiye akora.
Abamalayika bakuru ni intumwa z’Imana, abarinzi bo mu ijuru, ndetse n’abahuza hagati y’Imana n’abantu. Umunsi mukuru wabo utanga umwanya wo gutekereza ku ruhare rw’abamalayika mu buzima bwa Gikristu, ku butumwa bafite imbere y’Imana, ndetse n’imikoranire yabo n’abantu.
Abamalayika bakuru ni ba nde?
Abamalayika bakuru ni ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga, bihagarara imbere y’Imana kandi bigasohoza ubutumwa bwihariye biba byahawe. Izina ‘Umumalayika Mukuru’ risobanura umuyobozi cyangwa umutware w’abamalayika, rikagaragaza uruhare rwabo rw’ubuyobozi mu bandi bamalayika n’intumwa z’Imana.
Dukurikije imigenzo ya Gikristu, Abamalayika bakuru batatu bavugwa mu buryo bwihariye mu Byanditswe Bitagatifu kandi bakubahwa ku munsi mukuru wabo ni Mutagatifu Mikayeli, Mutagatifu Gaburiyeli na Mutagatifu Rafayeli.
a) Mutagatifu Mikayeli, Umumarayika Mukuru utabara
Mutagatifu Mikayeli Umumalayika Mukuru, izina rye risobanura ngo “Ni nde uhwanye n’Imana?”, ni we uzwi cyane muri aba bamalayika bakuru batatu kandi akenshi agaragazwa nk’umurwanyi ukomeye.
Mu gitabo cy’Ibyahishuwe (Ibyahishuwe 12:7-9), Mutagatifu Mikayeli ayobora ingabo zo mu ijuru mu ntambara zirwanya imbaraga z’ikibi, cyane cyane cya kiyoka kigereranya ari cyo Satani. Mikayeli afatwa nk’umurinzi wa Kiliziya n’umutabazi w’abantu ku mbaraga z’umwijima.
Mutagatifu Mikayeli akunze gutakambirwa kugira ngo arinde abantu ibishuko by’ikibi kandi abahe imbaraga z’umwuka mu bihe by’intambara zo mu mutima. Ni na we mutagatifu urinda abasirikare n’abapolisi.
Uruhare rwe nk’umurwanyi n’umutabazi rutwibutsa ko abakristu bagomba guhora barwanya imbaraga z’ikibi, haba mu buzima bwabo bwite ndetse no mu isi babamo.
b) Mutagatifu Gaburiyeli, Umumarayika Mukuru w’intumwa
Mutagatifu Gaburiyeli Umumarayika Mukuru ni umwe mu ntumwa z’ingenzi z’Imana. Izina rye risobanura ngo “Imana ni imbaraga zanjye.” Azwi cyane kubera ubutumwa yatanze mu Isezerano rishya.
Ni we wabwiye Mariya ko yari kuzabyara Yesu, ubwo yamubonekeraga mu butumwa bw’Inkuru Nziza, ari bwo bwitwa Ukubwirwa kwa Mariya (Luka 1:26-38).
Gaburiyeli kandi ni we wazaniye Zakariya inkuru y’uko yari kuzabyara umwana witwa Yohani Umubatiza (Luka 1:11-20).
Uruhare rwa Gaburiyeli ni urw’uwamamaza kandi akageza ku bantu ubushake bw’Imana. Akunze kwiyambazwa hasabwa imbaraga n’ubushishozi kugira ngo umuntu ashobore kwakira no kwemera imigambi Imana imufitiye mu buzima bwe.
Mutagatifu Gaburiyeli kandi afatwa nk’umurinzi w’abakora mu itumanaho, abadipolomate n’abantu bakora mu itangazamakuru.
c) Mutagatifu Rafayeli, Umumarayika Mukuru ukiza
Mutagatifu Rafayeli Umumarayika Mukuru, izina rye risobanura ngo “Imana irakiza”, avugwa mu Gitabo cya Tobiti cyo mu Isezerano rya Kera.
Muri iyo nkuru, aherekeza umusore Tobiya mu rugendo, agakiza ubuhumyi bwa se Tobiti, ndetse akarinda Tobiya ibyago bishobora kumugeraho ku mubiri no mu mwuka.
Rafayeli ni umuyobozi n’umukiza, haba ku rwego rw’umubiri ndetse no ku rwego rw’umwuka.
Mutagatifu Rafayeli atakambirwa cyane mu gihe cyo gusaba gukira indwara z’umubiri n’iz’umutima. Ni umutagatifu urinda abaganga, abagenzi, ndetse n’abatabona.
Uruhare rwe ni ukuyobora imitima y’abantu ku nzira yo gukira no kongera kwiyunga n’Imana, bityo akibutsa abantu ko Imana ihora hafi kandi ko ishobora gusana no kugarura ubuzima mu byangiritse.
Inkomoko n’amateka y’Umunsi Mukuru w’Abamalayika Bakuru
Umunsi mukuru wo ku itariki ya 29 Nzeri, wahoze witwa “Mutagatifu Mikayeli n’abamalayika bose”, wabanje kwibanda kuri Mutagatifu Mikayeli wenyine.
Kwiyambaza no kubaha Mutagatifu Mikayeli byatangiye mu binyejana bya mbere bya Gikristu, cyane cyane mu bice by’u Butaliyani no mu Burasirazuba bwo Hagati, aho hubatswe kiriziya ndetse n’ahantu hatagatifu byamwitiriwe.
Hamwe mu hantu hazwi cyane ni Mont-Saint-Michel mu Bufaransa, hakaba hakomeza gusurwa n’abantu baturuka hirya no hino ku isi.
Nyuma y’igihe, uwo munsi mukuru waraguwe ushyirwamo na Mutagatifu Gaburiyeli na Mutagatifu Rafayeli, mu rwego rwo kubaha uruhare rukomeye bafite mu byanditswe bitagatifu.
Muri ubwo buryo, Kiliziya Gatolika yahisemo kwizihiza aba Bamalayika Bakuru batatu hamwe, igashimangira ubumwe bwabo mu murimo bakorera Imana.
Uruhare rw’Abamalayika bakuru mu kwemera kwa Gikristu
Abamalayika bakuru bafite umwanya wihariye muri tewolojiya ya Gikristu, kuko ari abarinzi, intumwa ndetse n’abayobozi ba roho.
Ni ibiremwa byo mu ijuru bidafite umubiri ufatika kandi bidafite ububasha bwo kwihitiramo nk’ubw’abantu, ahubwo bigakora buri gihe bihuje n’ubushake bw’Imana.
Umurimo wabo w’ibanze ni ugukora nk’abahuza hagati y’Imana n’abantu, kugeza ku Mana amasengesho y’abemera no kugeza ku bantu ubutumwa bwayo.
a) Intumwa z’ubushake bw’Imana
Abamalayika bakuru bakunze koherezwa kugira ngo bageze ku bantu ubutumwa bw’ingenzi.
Yaba ari ukubwira Mariya ko azabyara Yezu cyangwa guherekeza Tobiya kwa Rafayeli, umurimo wabo ni uguhishurira abantu ubushake bw’Imana.
Bakanaba abayobozi b’umwuka bafasha abemera gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ubushake bw’Imana mu buzima bwabo.
b) Abarinda n’abarengera
Abamalayika bakuru, cyane cyane Mutagatifu Mikayeli, bafatwa kandi nk’abarinda abantu imbaraga z’ikibi.
Bagira uruhare mu ntambara zo mu mwuka, bakarengera abemera ibitero by’abadayimoni kandi bakabafasha gutsinda ibishuko n’ibigeragezo.
Ni yo mpamvu Mutagatifu Mikayeli atakambirwa kugira ngo arinde abantu ibyago bishobora kubageraho ku mubiri cyangwa ku mwuka, akibutsa ko imbaraga z’icyiza zihora zikora kugira ngo zineshe ikibi.
c) Abakiza n’abayobora
Abamalayika bakuru, nka Mutagatifu Rafayeli, bafite kandi uruhare mu gukiza.
Ni ibikoresho by’ubuntu bw’Imana mu kugeza ku bantu gukira ku mubiri, ku marangamutima no kuri roho.
Kuboneka kwabo mu buzima bw’abemera kwibutsa ko Imana iri hafi y’abantu kandi ko ikorera mu ntumwa zayo kugira ngo ikize kandi isanire ibyabayeho ibyangiritse.
Umunsi Mukuru w’Abamalayika Bakuru mu buzima bwa buri munsi
Kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abamalayika Bakuru si umwanya wo kwibuka gusa ibi biremwa byo mu ijuru, ahubwo ni n’umwanya wo kwibutswa ko dukwiye kugaragaza mu buzima bwa buri munsi uruhare n’indangagaciro byabo.
Dore bumwe mu buryo abemera bashobora kubigiraho urugero mu buzima bwabo:
a) Gutakambira Abamalayika Bakuru mu isengesho
Gusenga usaba ubufasha bw’Abamalayika Bakuru ni umuco usanzwe mu buzima bwa Gikristu.
Hari amasengesho menshi na novena bihari byeguriwe Mutagatifu Mikayeli, Mutagatifu Gaburiyeli na Mutagatifu Rafayeli, abantu bagasaba ubufasha bwabo n’uburinzi bwabo.
Isengesho risabwa Mutagatifu Mikayeli Umumarayika Mukuru rirazwi cyane mu gusaba kurindwa ikibi n’ibishuko.
b) Gushaka ubuyobozi bwabo
Nk’uko Rafayeli yayoboye Tobiya, abemera bashobora gusaba Abamalayika bakuru kubayobora mu buzima bwabo bwa roho.
Yaba mu gihe cyo gufata ibyemezo bikomeye cyangwa mu bihe byo kutamenya icyo gukora, kwiyambaza Abamalayika bakuru kugira ngo umuntu ahabwe ubushishozi n’ubwenge ni uburyo bwo kwibuka ko Imana ihora iha abana bayo ababayobora.
c) Kwigana ukwiyegurira Imana kwabo
Abamalayika Bakuru ni urugero rw’abantu biyegurira Imana mu buryo busesuye kandi bakemera ubushake bwayo.
Kumvira kwabo no kuba indahemuka ku Mana ni urugero ku bemera, basabwa gukurikiza iyo nzira mu mibanire yabo n’Imana.
Kwigana Abamalayika bakuru bisobanura kwemera ubushake bw’Imana ufite ukwemera n’icyizere, ndetse no mu bihe umuntu adafite ibisubizo byose cyangwa ari mu bigeragezo.
Umwanzuro
Umunsi Mukuru w’Abamalayika Bakuru ni umunsi mukuru ukungahaye ku butumwa bukomeye, utwibutsa uruhare rwihariye rw’abamalayika mu buzima bwa Gikristu.
Ibi biremwa byo mu ijuru, bifite imbaraga z’umwuka kandi bifite umwanya wihariye hafi y’Imana, ni abarinzi, intumwa n’abayobora abantu.
Mu kwizihiza Mutagatifu Mikayeli, Mutagatifu Gaburiyeli na Mutagatifu Rafayeli, abemera basabwa kumenya intambara zo mu mwuka bahura na zo, gushaka ubuyobozi bw’Imana, ndetse no kwiringira uburinzi no gukira bitangwa n’Imana binyuze mu ntumwa zayo zo mu ijuru.
Yaba mu gusaba uburinzi, gukira cyangwa kuyoborwa, Abamalayika Bakuru bahora biteguye gukora mu buryo buhuje n’ubushake bw’Imana, kugira ngo bafashe ababatakambira bafite ukwemera n’ubwiyoroshye.
Titi Léopold
