October 24, 2026

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

 Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye 97.7% by’ibibazo zakiriye, ibi byagabanyije umubare w’abaturage basiragiraga mu nkiko bashaka ubutabera, bityo n’amafaranga batakazaga mu bunganizi, ingendo n’ibindi bakayazigama akabafasha kwiteza imbere.

Abunzi ni rumwe mu nzego zashyizweho, rufite inshingano zo gutanga serivisi z’ubwunzi ku baturage ku buntu, ni urwego kandi rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikiriza ibirego urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere.

Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi ntuhemberwa. Abaturage batandukanye bagaragaza ko uru rwego rwagabanije umubare w’abamaraga igihe kirekire basiragira mu nkiko, kuko byabatwaraga igihe kinini ndetse n’amafaranga menshi.

Rwasibo Nicodème utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Shangasha, avuga ko yari afitanye ikibazo na mugenzi we wari waramutemeye ishyamba ariko agannye abunzi barabumvikanisha.

Yagize ati “Nari nagiranye ikibazo na Agoronome w’Umurenge wa Shangasha wari warantemeye ishyamba aritwikamo amakara, njya kumurega ku murenge ngezeyo banga kunyumva kuko yari umukozi wabo. Icyakora abunzi bakoresheje ukuri nk’abantu bahatuye bakora imyanzuro ubundi ishyamba nagombaga kuriheba iyo ntagira abunzi, kuko imyanzuro yabo ni yo umuvunyi yagendeyeho bategeka ko ngomba kwishyurwa”.

Abakemuriwe ibibazo binyuze mu nkiko bemeza ko bihenze kandi bitwara umwanya.

Twizerimana utuye mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ati “iyo tugana inkiko zisanzwe tuba twaramariye amafaranga mu ba Avoka, mu ngendo, ndetse n’igihe cyo gukora imirimo yacu kikayoyoka. Abunzi badukemurira ibibazo ku buntu, mu buryo bwiza kandi bwihuse”.

Mugenzi we witwa Munyemana Cassien ati “Abunzi bacu barangwa n’ubushishozi kuko baba baturanye natwe, bagasura aho ikibazo kiri, bakagenzura ukuri, ku buryo biba bigoye ko habaho kubera cyangwa ruswa hagati yabo”.

Bamwe mu bunzi bemeza ko hari uruhare bagira mu gukemura ibibazo biba byuganije umuryango nyarwanda, cyane ibishingiye ku butaka.

Tukahirwa Marie Cécile ni Visi Peresidante, akaba n’umunyamabanga mu bunzi bo mu Kagari ka Shangasha, Umurenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, agaragaza ko na bo babona hari ibibazo bakemura kandi bigafasha Leta kudatuma abaturage basiragira mu nkiko.

Ati “Akenshi ibibazo twe twakira ni iby’amasambu, aho usanga nk’umugabo agenda akagurisha nk’ahantu miliyoni, ariko akageza mu rugo ibihumbi 800. Icyo gihe umugore akanga kumusinyira ati amafaranga ntiyuzuye, nyamara umwe wahaguze we yatangiye gukoreramo ibikorwa, icyo gihe iyo uwagurishije atumvikanye n’uwo bashakanye ku mafaranga azanye mu rugo, tujya kureba umwe waguze tukamwumvikanisha n’uwo baguze yahaye amafaranga akayamusubiza, na we akamusubiza ubutaka bwiwe”.

Yungamo ati “Ibindi bibazo ni nk’umuturage uba warengereye undi, akarenga imbago agatema ubutaka bwo mu kundi bakananirwa kumvikana, abo tugerayo tukareba uko bari basanzwe bahinga tukabakiranura. Hakaba na ba bandi umwe aguriza undi amafaranga yayatindana agashaka kumubyaza inyungu, abo na bo turabahuza bakumvikana bigacyemuka mu mahoro”.

Yongeraho ko mu Kagari ka Shangasha kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera muri Nzeri umwaka wa 2026, bakiriye imanza 11 muri zo 10 zakorewe umwanzuro (zarakemutse) naho rumwe rukomereza mu nkiko.

Ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi, mu mwaka wa 2021/2022 abunzi bakiriye imanza 639 bakemuramo 633, bingana na 99%. Mu 2022/2023 bakiriye imanza 612 bakemuramo 609 bingana na 99.5% mu gihe mu 2023/2024   bakiriye imanza 948 bakemuramo 932 bingana na 99.3%.

Mu 2024/2025 bakiriye imanza 664 bakemuramo 662 bingana na   99.6%, na ho mu 2025/2026 bakiriye imanza 488 zose barazikemura 100%.

Imanza zakiriwe n’izakemuwe mu Karere ka Gicumbi

Abayobozi b’uturere bavuga ko abunzi babafasha mu buhuza no gukemura amakimbirane, cyane ashingiye ku mitungo.

Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yagize ati “Bakemura amakimbirane mbonezamubano, harimo ayerekeye ubutaka, ibibazo by’imitungo, n’amakimbirane yo mu muryango,ndetse n’imanza zimwe z’inshinjabyaha zoroheje. Ikindi bagira uruhare mu butabera kuko bateza imbere ubwiyunge.”

Nubwo aba bunzi bafasha abaturage mu buhuza nk’abakoranabushake, bavuga ko  bahura  n’ibibazo birimo kugera aho bakemurira ibyo bibazo by’abaturage, bamwe muri bo ntibagire itumanaho, kutishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ku gihe n’ibindi.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera yerekana ko mu myaka itatu (3) ishize, ibibazo byakemuwe n’abunzi ni 83,694, muri byo ibyakomeje mu nkiko ni 1969, bingana na 2.3%. Ibyarangiriye mu bunzi ku buryo impande zombi zemeye imyanzuro ni 81,725 bihwanye na 97.7%.

Kuba hari ibibazo byakomeje mu nkiko, ntibivuze ko abunzi baba batarabikemuye,  biterwa n’uko hari uruhande rutanyuzwe n’umwanzuro w’abunzi bo ku Murenge rugahitamo kuregera urukiko rw’ibanze, kuko ingingo ya 27 y’Itegeko N °37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi, mu gika cyayo cya mbere (1) iteganya ko umwe mu bafitanye ikibazo utishimiye umwanzuro wa Komite y’Abunzi yo ku rwego rw’Umureng,e ashobora mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yashyikirijweho umwanzuro wa Komite y’Abunzi wanditse, gushyikiriza ikirego Urukiko rw’Ibanze rubifitiye ububasha.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *