Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore gusa, kuko n’abagabo bibareba.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu, ruhabwa umwanya wo kubazaibibazo bitandukanye, Perezida Kagame na we arabasubiza, ikiganiro kikaba cyabereye muri BK Arena.
Perezida Kagame yavuze ko akenshi sosiyete yishyiriraho imbibi, ikemeza ibyemewe, nk’igihe abantu bagiye ku mucanga bakemeranya ku buryo bakwiye kwambara.
Ati “Mbese ku mazi, ha handi abantu bamererwa neza, wagiyeyo hari ubwo uhurirayo n’abandi, biremewe, hari ukuntu mwabigenza bidasa n’ahandi. Ariko uwagiye ku mazi afite uko ameze, atungutse hano byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahindukira mukavuga ngo ‘Eeeh!’ Mwavuga ngo ‘Uyu muntu se byagenze gute’?”
Perezida Kagame yavuze ko akenshi abantu barebera ikibazo cy’imyambarire ku bagore gusa nyamara n’abagabo kibareba.
Ati “Abenshi ibi bintu babishyira ku bagore gusa. N’abagabo ni uko. N’ubu tugiye kubona, tukabona umugabo aratungutse nk’uvuye muri gym, hejuru ntacyo afite na busa, akaza akatwicaramo, abantu bavuga ngo uyu se byagenze gute? Yibagiwe, ntabwo yamenye aho yajyaga.”
Ibi Perezida Kagame yabigeze ubwo yagarukaga ku kibazo cyabayeho mu minsi ishize, ubwo abapolisi bafataga umukobwa wari ugiye mu gitaramo bavuga ko yamabaye nabi, bakamwuriza imodoka akajyanwa gufungwa.
Iyi nkuru yarasakuje cyane ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bavuga ko uwo mukobwa yarenganye kuko babonaga atari yambaye nabi, mbese atambaye impenure nk’uko bikunze kuvugwa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko na we iki kibazo yakimenye, nuko ahamagara Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ngo amusobanurire neza ibyabaye.
Perezida Kagame yavuze ko Umukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye yamusobanuriye ko abapolisi batumvise neza amabwiriza yatanzwe, abaza uko uwo mukobwa yari ameze, bamwoherereza ifoto ye, asanga koko uyu mukobwa yararenganye.

Perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko hari umupolisi ushobora kuba yari yarushye, asaba ko abapolisi bajya bababarirwa kuko hari ubwo bagwa agacuho kubera akazi gakomeye baba bakoze, bagakora amakosa.
Ati “Rimwe mujye mubumva, mubababarire. Baba bahereye kare, baba barushye. Baba bahereye kare barwana na byinshi muzi namwe. Hari ubwo bagera aho bakagwa agacuho, ugasanga yakora ikosa.”
Icyakora ikibazo cy’uyu mukobwa nubwo cyagarutsweho muri iki kiganiro, Polisi y’u Rwanda yari yavuze ko yarenganye ariko aranarenganurwa, abapolisi bamufashe na bo barahanwa.
Perezida Kagame icyakora yabwiye urubyiruko ko ibibazo by’imyambarire bidakwiye guteza impagarara n’impaka, kuko umuryango nyarwanda wo ubwawo washyizeho imbibi, nyirantarengwa, cyangwa se umurongo umuntu adakwiye kurenga.
Jean Claude Munyantore
