Abahinzi bahamya ko icyemezo bahabwa cy’uko bakora ubuhinzi bw’umwimerere kigihenze
Abahinzi bakora ubuhinzi bw’umwimerere no gutunganya ibivuye mu ubuhinzi bwabo, bagaragaza ko kugira ngo babone icyemezo (Certificate) kibemererera kujyana ibicuruzwa byabo ku masoko yo hanze gihenze cyane, ko bisaba ubushobozi. Ibi abahinzi banabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ya gatatu yahurije hamwe abafatanyabikorwa, ibigo bya Leta, abahinzi, abakora ubushakashatsi n’abari mu bucuruzi ku bufatanye n’umuryango utari uwa
