U Rwanda rugiye kwakira ibikomoka kuri peteroli binyuze muri Tanzania
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko bitarenze ukwezi kumwe, u Rwanda ruzakira toni 40,000 z’ibikomoka kuri Peteroli rwatumije, bikazaza biturutse ku cyambu cya Tanga mu gihugu cya Tanzaniya. Uyu ni umusasruro w’amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n’ibihugu bya Tanzania ndetse na Kenya, arebana no gutumiza ibikomoka kuri peteroli, bikaba byanyuzwa ku byambu by’ibi bihugu
