Guhindura amafaranga ni ngombwa nubwo bihenda kuko bitwara ingengo nini mu kuyakora.
Ni amagambo yatangajwe n’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ubwo bari mu gikorwa cya ‘NBR OPEN DAY’, aho abanyamakuru bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo abakozi ba BNR bakora mu bice bitandukanye. Mu bibazo byabajijwe, harimo n’ikijyanye no guhindura amafaranga.
Kuki amafaranga agera aho agahindurwa?
Guhindurwa kw’amafaranga nubwo bihenda, kuko ayo mafaranga adakorerwa mu Rwanda, biyaha umutekano kubera haba hari abashaka kuyigana, kuko mu guhindurwa hajyamo ibice byinshi bituma arushaho gutekana, nk’ibimenyetso bitagaragarira amaso, ku buryo ushaka kuyigana bimugora.
None se amashusho tubona ku noti amaze iki? Ashyirwaho hagendewe ku ki?
Ariya mashusho agaragara ku noti yerekana ibyo Igihugu kimaze kugeraho, akabyamamaza kugira ngo bimenyekane. Ashyirwaho hagendewe ku bintu bitandukanye Igihugu kimaze kugeraho, ariko cyane hagendewe ku bintu bikurikira:
Uburezi, Ubukerarugendo, Itumanaho, Ubuhinzi, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni yo mpamvu usangaho ingagi, Convention Center, abana barimo kwiga, Ikawa,….
Amafaranga se akorerwa mu Rwanda?
Oya ntabwo akorerwa mu Rwanda akorerwa hanze, kandi kuyakora birahenda. Icyo u Rwanda rukora ni ugutanga uko agomba kuba ameze (design), ubundi rukanagenzura neza niba uko yakozwe byizewe ndetse binafite umutekano.
Kuva ku itariki ya 1 Werurwe 2027 hari inoti zizava ku isoko, ariko ubungubu bikaba bicyemewe kuzisimbuza kuri Banki cyangwa kuri SACCO, kugeza tariki ya 1 Ugushyingo. Guhera kuri iyi tariki, bizaba bishoboka gusa kuza kuzihinduriza kuri BNR cyangwa amashami yayo ari mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ku nkuru zigenda zikwirakwiza hirya no hino ko haba hari andi mafaranga ari gukorwa nko kuvuga ngo igiceri cya 500, inoti y’ibihumbi icumi, ifaranga rya Afurika y’Iburasirazuba n’ibindi, ibyo ngo ni ibihuha kuko amafaranga ari ku isoko atangazwa na BNR.
Inoti zemewe mu Rwanda ni 5000, 2000, 1000 na 500, naho ibiceri byemewe mu Rwanda ni 1,5,10,20,50,100.
Iyo inoti ikuweho bigatangazwa, habarwa amezi 9 kugira ngo iveho burundu, muri icyo gihe iba ihindurirwa ku ma banki na za SACCO. Nyuma y’amezi 9, ayo mafaranga aba yemewe gusa guhindurirwa kuri Banki Nkuru y’Igihugu, no ku mashami yayo ari mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Nk’ubu hari amafaranga azakurwa ku isoko yatangajwe muri Werurwe, kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 11 azaba ari guhindurirwa mu mabanki na SACCO.
Nyuma ya tariki 1 Ugushyingo kugeza 1 Werurwe 2027, azaba ahindurirwa kuri BNR n’amashami yayo. Amashami ya BNR ari i Rwamagana, Huye, Musanze, Rubavu na Rusizi.
Ese hari ikindi kibazo wumva wabaza BNR? Utwandikire tuzakubariza ni cyo Ubumwe.com bubereyeho.
Titi Léopold
