Abafite ubumuga bwo kutabona baracyabangamiwe n’igiciro cy’inkoni yera no kuba zitaboneka hafi
Inkoni yera ni igikoresho gikenerwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugira ngo abone uko atera intambwe, kandi kikaba igikoresho kirinda umutekano w’uyikoresha ngo atagwa akavunika. Nubwo iyi nkoni bayifata nk’imwe mu ngingo zabo zibafasha mu ngendo zabo za buri munsi, abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bavuga ko bakibangamiwe no kuyibona byoroshye kuko atari buri
