Nyuma yo kugaragaza ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda giteye inkenke, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yanagarutse ku bintu bitatu byafasha kugabanya umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe, bityo ko bikurikijwe byatanga umusaruro.
Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rivuga ku ‘Kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu’, ryabereye muri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026.
Akomoza kuri ibyo bintu bitatu, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kutiga ari byo bigira uruhare runini muri iki kibazo.
Yagize ati “Icya mbere ni uko abana bose bagomba kwiga nibura bakarangiza amashuri yisumbuye, kuko iki cyonyine gitanga umusaruro uri hejuru ya 70% mu kurwanya inda ziterwa abangavu. Icya kabiri ni ukubona serivisi zinyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko icyo na cyo cyagiye gitanga umusaruro ugera kuri 50% mu gukumira icyo kibazo”.
Yungamo ati “Icya gatatu ni uguha urubyiruko amakuru yizewe ku buzima bwabo bw’imyororokere, bakagira ubumenyi buhagije. Ababyeyi, abana, abarezi, twese tukabigiramo uruhare. Dukoze biriya bibiri gusa bibanza tukibagirwa uruhare rwo kuganira, erega nta muganga utanga umuti acecetse, urawutanga ukanabwira uwo uwuhaye uko azawukoresha. Kuganira, kwigisha, bigomba guherekeza bya bindi bibiri navuze, iyo kimwe ugikuye muri ibi bitatu nta musaruro tubona. Reka mbyite ko ari amashyiga atatu adufasha kugabanya ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda”.

Imibare y’ubushakashatsi ku mibereho n’Ubuzima (DHS 2025), igaragaza ko abana b’abakobwa batarangije amashuri abanza, bafite ibyago bypo kubyara byikubye gatanu (5), ugereranyije na bagenzi babo barangije ayisumbuye.
Abakobwa bari munsi y’imyaka 19 barangije amashuri yisumbuye, abagira ibyago byo gutwita ni 4%, mu gihe bagenzi babo batarangije ayisumbuye cyangwa batanayagezemo, ibyago byabo byo gutwita biri kuri 21%, nk’uko ubwo bushakashatsi bukomeza bubigaragaza.
Minisitiri Nsanzimana ati “Kutiga cyangwa guta ishuri mbere yo kurangiza ayisumbuye ku mwana w’umukobwa, bigukubira 5 ibyago byo gutwara inda utarageza imyaka 19, ni cyo cya mbere gituma icyo kibazo kibaho. Ni yo mpamvu dushimira Imbuto Foundation, ko mu byo yitaho cyane harimo n’uburezi, kwigisha, kuko ari byo rukingo rurinda abana b’abakobwa gutwita imburagihe”.
Akomeza avuga ko mu bangavu batewe inda, uwari mu ishuri akenshi arivamo, umwana akavuka adashyitse, nyina yagira amahirwe yo kubyara atahasize ubuzima, kurera uwo mwana bikamugora akaba yanagwingira.
