Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yakiriye Dr. Mark Feinberg, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku Nkingo za SIDA (International AIDS Vaccine Initiative – IAVI).
Impande zombi zibanze ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye mu bijyanye no guhanga udushya mu ikorwa ry’inkingo, ubushakashatsi bukorerwa ku bantu (clinical research) ndetse no kongera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’indwara z’ibyorezo zishobora kuvuka mu gihe kiri imbere.
Baganiriye kandi ku ruhare rw’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga, mu guteza imbere ibisubizo birambye byafasha guhangana n’ibibazo by’indwara zandura, haba iziriho ndetse n’izishobora kugaragara mu minsi iri imbere.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda na IAVI bukomeza gushyigikira imbaraga zo guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuzima, kongera uruhare rw’Afurika mu kuvumbura no guteza imbere ibisubizo by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.
