Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho agiye kwifatanya na Amir w’iki gihugu Sheikh Tamim bin Hamar Al-Thani n’abaturage bacyo, mu bihe bikomeye barimo byo gupfusha Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al-Thani na we wayoboye Qatar hagati ya 1995 na 2013.
Perezida Kagame n’abo bari kumwe, bakigera ku kibuga cy’indege bakiriwe na Minisitiri w’Ubwikorezi, Sheikh Mohammed bin Abdullah bin Mohammed Al-Thani, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026 afite imyaka 74, urupfu rwe rukaba rwaratangajwe n’Ibiro by’Umwami wa Qatar (Amiri Diwan).
Iyo nkuru y’akababaro ikimara gusakara, Perezida Kagame yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we ndetse n’abaturage ba Qatar, mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X.
Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije cyane muvandimwe wanjye, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar, kubera itabaruka rya Nyakwigendera Nyiricyubahiro Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”
Yakomeje avuga ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, azahora yibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar akayigira Igihugu gitangaje nk’uko kiri uyu munsi.
Perezida Kagame ati “Umurage yasize wo gukorera abaturage be no guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu bizahoraho, uzakomeza kugirira akamaro ibisekuru byinshi bizaza”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri ibi bihe bikomeye, hamwe n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri ibi bihe by’akababaro.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza agaciro u Rwanda ruha umubano warwo na Qatar, umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’iterambere rusange.
Jean Claude Munyantore
