Ubushyuhe bukabije bwibasiye ibihugu byo mu Burayi bw’Iburengerazuba mu mpera za Kamena, bwateje impfu zisaga 10,000 ugereranyije n’izari zisanzwe ziteganyijwe muri icyo gihe, nk’uko bigaragazwa n’imibare y’inzego zemewe yashyizwe ahagaragara na Reuters.
Iki cyorezo cy’ubushyuhe kiri mu byahitanye abantu benshi, kurusha ibindi byago bitewe n’ikirere byigeze kwibasira u Burayi.
Imibare y’umuyoboro w’u Burayi ukurikirana iby’impfu, EuroMOMO, igaragaza ko abenshi mu bapfuye bari bafite imyaka 65 kuzamura, aho muri icyo cyiciro honyine habaruwe abantu barenga 9,000 biyongera ku mubare wari usanzwe uteganyijwe.
Ubushyuhe bukabije bushobora guteza urupfu ruturutse ku kuba umubiri wananiwe kwihanganira ubushyuhe, ariko kandi bukaba bwanatuma indwara umuntu yari asanganywe zikara, cyane cyane iz’umutima n’iz’ubuhumekero.
U Budage ni cyo gihugu cyagaragayemo umubare munini w’abahitanywe n’ubushyuhe muri iki gihe. U Bufaransa, u Bubiligi, Espagne n’u Buholandi na byo ni ibihugu byatangaje ko umubare w’abapfuye wazamutse ku buryo bugaragara kubera ubushyuhe bukabije.
Ubu bushyuhe bukabije bubaye mu gihe u Burayi bukomeje kwibasirwa n’ibihe bidasanzwe by’ikirere byiyongera uko imyaka ishira. Abashakashatsi bagaragaza ko imihindagurikire y’ikirere iri mu bituma ibi bihe by’ubushyuhe bukabije birushaho kuba byinshi, kandi bikagenda byongera ubukana.
Iki kibazo giterwa ahanini n’iyangirika ry’akayunguruzo kagabanaya ubukana bw’imirasire y’izuba (Ozone), kubera ibikorwa bya muntu byohereza mu kirere imyuka myinshi ihumanye.
