Ikigo cy’ishoramari Rwanda National Investment Trust Ltd/RNIT Iterambere Fund) kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026, cyizihije imyaka 10, gitangaza ko mu gihe kimaze gikora cyakusanyije amafaranga arenga Miliyari 145Frw, gifasha Abanyarwanda benshi kwizigamira no gushora imari.
RNIT Iterambere Fund ni cyo kigega cya mbere cy’ishoramari rihuriweho (Collective Investment Scheme) cyashyizweho mu Rwanda. Cyashinzwe mu 2016 hagamijwe guteza imbere umuco wo kuzigama no gushora imari, binyuze mu gutanga uburyo bworoshye, bwizewe kandi bucungwa n’abanyamwuga, bugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Mu myaka 10 ishize, iki kigega cyakusanyije amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 145, abarirwa hamwe ayashowe muri iki kigega n’ayamaze gusubizwa ba nyirayo bayashora mu yindi mishanga ibyara inyungu.
Muri icyo gihe kandi, umutungo w’iki kigega (Assets Under Management – AUM) wageze kuri Miliyari zisaga 86Frw, uvuye munsi ya miliyari imwe mu mwaka wa mbere cyatangiye gukora.
RNIT ivuga ko umubare w’abashoramari wakomeje kwiyongera, aho kugeza ubu iki kigega gifite konti zisaga ibihumbi 90 zanditswe n’abafite imigabane (unit holders) barenga ibihumbi 350, baturuka mu byiciro bitandukanye by’abaturage, birimo abantu ku giti cyabo, amatsinda n’ibimina, abanyeshuri, urubyiruko, amakoperative, imishinga mito n’iciriritse, imiryango n’ibigo.

Mu mwaka wa 2025 wonyine hafunguwe konti nshya zirenga ibihumbi 40, ibintu RNIT ivuga ko bigaragaza uko Abanyarwanda bagenda barushaho kwitabira gahunda zo kwizigamira no gushora imari.
Iki kigega kandi cyatanze inyungu mpuzandengo irenga 11% ku mwaka mu myaka 10 ishize, mu gihe agaciro k’umugabane umwe (Net Asset Value – NAV), kavuye ku mafaranga 100 mu 2016 kakagera ku mafaranga 274 mu 2026.
Amafaranga azigamwa buri mwaka na yo yakomeje kwiyongera, ava munsi ya Miliyari imwe mu ntangiriro z’ikigega agera kuri Miliyari 59Frw yakusanyijwe mu mwaka wa 2025, ari na wo mwaka wagize umusaruro mwiza kurusha indi yose iki kigega kimaze gukora.
RNIT ivuga ko uretse gufasha abaturage gushora imari, iki kigega cyanagize uruhare mu kongera ubumenyi ku bijyanye n’imari n’ishoramari, binyuze mu bukangurambaga bwakorewe hirya no hino mu gihugu ku bufatanye n’inzego za Leta, abikorera, amashuri, za kaminuza, amadini, amakoperative, ibimina, abakoresha, Abanyarwanda baba muri Diaspora ndetse n’itangazamakuru.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd, Jonathan Gatera, yavuze ko imyaka 10 ishize yagaragaje ko kuzigama mu buryo buhoraho no gucunga neza ishoramari, bishobora kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Yagize ati “Umusaruro wa RNIT Iterambere Fund ni uw’umushoramari wese wahisemo kuzigamira intego ze n’ahazaza hatanga ikizere. Mu myaka 10 ishize twagaragaje ko kuzigama mu buryo buhoraho, gucunga neza ishoramari hakoreshejwe ubunyamwuga no kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza, bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage kandi bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

Yavuze ko mu myaka 10 iri imbere bazakomeza kwagura serivisi z’imari n’ishoramari zikagera kuri benshi, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi no korohereza buri Munyarwanda kubona amahirwe yo gushora imari.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Romeo Ngarambe, yavuze ko uru rwego ruzakomeza gushimangira amategeko n’amabwiriza agenga isoko ry’imari, hagamijwe kurinda uburenganzira n’umutekano by’abashoramari no guteza imbere gahunda z’ishoramari rihuriweho.
RNIT ivuga ko mu myaka 10 iri imbere izakomeza gushyira imbaraga mu kongera ubwizigame bw’Abanyarwanda, kwagura uburyo bwo gushora imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, guteza imbere ubumenyi mu by’imari no kongera amahirwe yo kubona ibicuruzwa bitandukanye by’ishoramari, mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Mukanyandwi Marie Louise
