Mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, ahazwi nka Maison des Jeunes, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihu cyita ku Buzima (RBC) ku ubufatanye na Rwanda NGO Forum n’inzego zirimo Polisi n’Akarere ka Nyarugenge, urubyiruko rwongeye kwibutswa ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko bigira ingaruka zidasize no kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe .
RBC yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo rugashishikarira kubaka ibikorwa by’ejo hazaza.
Ni umunsi Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima wahisemo, kugira ngo abatuye Isi bajye bazirikana kuri gahunda yo kwirinda ibiyobyabwebge usanzwe uzirikanwa tariki 26 Kanama, kuko ari ikibazo kigaragara mu bihugu bitandukanye kandi kigira ingaruka zikomeye ku buzima. U Rwanda rukaba rwahisemo ko uba tariki 3 Nyakanga 2026, ukabera mu Karere ka Nyarugenge, ku Kimisagara ahahurira urubyiruko.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga, bavugako ko inyigisho bahakuye zigiye gutuma hari ibyo bahindura.
Hakizimana Eric ati “Njyewe by’umwihariko ndabikoresha, ariko impamvu nitabiriye iki gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibibazo byo mu mutwe, ni ukugira ngo bigabanuke muri njyewe, kuko narabikoresheje ngera aho mfungwa imyaka itatu kandi nari umunyeshuri, ariko ubu bukangurambaga bunsigiye isomo ryo kubireka”.
Naho Kamikazi Zamida ati “Nkuye hano ingamba zo kwirinda ibiyobyabwenge n’abantu banshuka, kuko mu biruhuko hari ukuntu abana b’abakobwa nkatwe abahungu badushuka, wenda bitewe nuko hari ibibazo mu miryango inshuti yawe ikakubwira ko nubinywa bikumara ibibazo ufite, ariko nkanjye wabisobanukiwe hano ntabwo banshuka”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr, Gishoma Darius, yibukije urubyiruko ko gukoresha ibiyobyabwenge nta terambere rwageraho kuko byangiza ubuzima, anagira inama urubyiruko ruje mu biruhuko kwirinda ababibashoramo.
Ati “Gukoresha ibiyobyabwenge bisa nk’aho wari ufite icyerekezo ariko amaguru yawe ukayazirikaho imigozi, ntabwo ubasha gutera imbere, kuko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, ariko uwabigezemo iyo agejejwe ku nzego z’ubuvuzi aravurwa agasubira mu buzima busanzwe”.

Gishoma akomeza agira inama urubyiruko ruje mu biruhuko kuvuga oya ikomeje, itagerageza n’inshuro imwe gukoresha ibiyobyabwenge ku bashaka kubibashoramo.
Ati “Mu gihe cy’ibiruhuko abakiri bato bagira umwanya munini, rimwe na rimwe bakaba bashobora guhura n’ibigare, kwigana bagenzi be bigashobora kumujyana, barasabwa kuvuga oya ikomeje itagerageza n’inshuro imwe ikintu cyitwa ikiyobyabwenge. Hari ibiyobyabwenge abantu batangira bakinisha bagahita bafatiraho, akazananirwa kugaruka, turabasaba kudakinisha ikintu cyitwa ikiyobyabwenge”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarururishamibare (NISR), kigaragaza ko Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS 2025), abagabo banywa inzoga ku gipimo cya 50%. Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’icyo Kigo bwagaragaje ko umugabo 1 kuri 2 anywa inzoga, bangana na 50%, mu gihe abagore 2 ku 10 ari bo bazinywa, bangana na 20%.
Mu bagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 19, 22,2% ni bo bavuze ko banywa inzoga, mu gihe hagati y’imyaka 20 na 24 ari 46,7%, hagati ya 25 na 29 bakaba 58,2%, naho hagati ya 30 na 34 bakaba 62%. Mu bafite imyaka 35 na 39, imibare igera kuri 61,5%, mu gihe hagati ya 40 na 44 ari 64,8%, naho hagati ya 45 na 49 ikagera kuri 63,3%.
Ku bijyanye n’aho batuye, abagabo bo mu mijyi banywa inzoga ku kigero cya 48,8%, mu gihe abo mu cyaro ari 50,9%,
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima werekana ko 5% by’impfu zibaho ku Isi ziba zifite aho zihuriye n’inzoga n’ ibiyobyabwenge, haba kwangiza umubiri ndetse no mu mpanuka ziba.


Mukanyandwi Marie Louise
