Dore ibintu bitatu byafasha kugabanya umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda
Nyuma yo kugaragaza ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda giteye inkenke, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yanagarutse ku bintu bitatu byafasha kugabanya umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe, bityo ko bikurikijwe byatanga umusaruro. Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rivuga ku ‘Kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu’, ryabereye muri Kigali
