Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, DHS7, bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025.
Ibi byatumye hashyirwa imbaraga mu gukangurira inzego z’unuyobozi gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, kuko bihangayikishije ku kigero kiri hejuru hakarebwa ikibitera.
Ibi kandi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo igaruka ku kureba uko uturere two mu Ntara y’Amajyepfo n’Intara muri rusange bihagaze mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, nyuma yo kwerekwa uko buri karere gahagaze n’icyo gasabwa gukora mu kurandura iki kibazo.
Bamwe mu bayobozi bo mu Turere tugaragaramo igwingira riri hejuru barimo uwa Gisangara, Nyamagabe na Kamonyi, basabwe gukora ibishoboka ngo bagabanye iri gwingira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme yagize ati “Ikibazo cy’igwingira nk’uko cyagaragaye muri iyi myaka itanu ishize ntabwo byagenze neza, ibitera imirire mibi bishobora guturuka henshi, ariko twebwe icyo twemera ni uko buri kintu cyose tukigomba atari igikorwa kimwe gusa, hari uburangare bw’inzego, ariko hari n’ubw’ababyeyi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylivère ati “Aho twari turi ntabwo twabashije kurigabanya bihagije nk’uko twabyifuzaga, hakoreshejwe ingamba nyinshi zitandukanye tunakomeza gushyiramo imbaraga”.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, Guverinoma yavuze ko gahunda ari ukugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%.
Dr Safari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, avuga ko bikwiye ko inzego zose zifata ingamba zo kurwana n’igwigira, ntibihere mu biganiro no mu magambo gusa, kuko bivugwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa bigatuma igwingira ritarandurwa burundu mu bana.
Ati “Twebwe nka CLADHO ntabwo tuba dushaka ko biherera mu biganiro, tuba dushaka ko buri wese agenda agahagarara mu nshingano ze akazikora neza, noneho tukajya duhura ahubwo duhana amakuru, dusangira ibyavuyemo, ariko ntabwo ari ko bikorwa, akenshi hari igihe bisigara mu nama gusa”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko hashingiwe ku rugero rw’uturere twashoboye kugabanya ibipimo by’igwingira mu bana, bishoboka ko ryarandurwa burundu mu gihe inzego zose zashyiramo imbaraga, asaba uturere tukiri inyuma kwisuzuma bakareba ahakwiye kongerwamo imbaraga kandi hakabaho ubufatanye.
Ati “Ni ngombwa kwigiranaho, hari abafite ibyo bakoze dushobora kwigiraho mu turere tundi hirya no hino, nubwo hari uturere twakoze tukagira aho tuva, turacyafite utundi bisaba ko twisuzuma tukareba ahari icyuho tukabikemura. Urugero nk’Akarere ka Nyamagabe ubwo twarebaga uko igwingira ryagabanutse hagati ya 2015 na 2020, kari aka mbere mu gihugu kagabanyijeho 18.2%, ariko mu myaka itanu ishize kagabanyijeho 4,2%, bisuzume barebe icyabaye. Akarere ka Kamonyi twari tuzi neza ko gahagaze neza mu gihugu, mu mwaka wa 2020 kari gafite 22.5%, kagomba kuba karatekereje ko kageze aho kajyaga karatuza, mu myaka itanu ishize kagabanyijeho1,4%”.

Ku rwego rw’Igihugu, imibare igaragaza ko igwingira ry’abana ryagabanutseho 6% hagati ya 2020 na 2025, riva kuri 33% rigera kuri 27%. Icyakora, mu Karere ka Kamonyi, iri gabanuka ni rito cyane, kuko ryavuye kuri 22.5% rigera kuri 21.1%, bikaba bigaragaza ko hakiri imbaraga nyinshi zigomba gushyirwamo. Mu Karere ka Gisagara ho, ikibazo cyarushijeho kwiyongera, kuko ryavuye kuri 31.6% rigeragera kuri 33.2%.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this