Ibitaro 10 bya Kaminuza bigiye gufungurwa hirya no hino mu Ntara
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda hagiye gufungurwa ibitaro 10 bishya bya Kaminuza, biri ku rwego rwa kabiri, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kurushaho kuzegereza abaturage. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku rugendo rw’imyaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, by’umwihariko ku bijyanye n’iterambere
