Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwamuritse urubuga rushya rwa ‘Ishema’, ruzunganira abakoresha mu kwishyura imisanzu y’abakozi babo ya buri kwezi ku gihe, bitabasabye kujya kuri RSSB cyangwa ahandi byajyaga bikorerwa.
Urubuga Ishema rwamuritswe ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, rwatangiye gukorwa mu mwaka ushize wa 2024, rukaba rurimo gukoreshwa n’abakoresha ibihumbi 11, mu gihe biteganijwe ko mu kwezi kwa 6 ruzaba rukoreshwa n’abakoresha ibihumbi 28, ruzanihutisha kwishyura imisanzu kuko bizajya bifata iminota 5 gusa mbere byafataga iminsi hagari y’itatu n’itanu, kugira ngo ubashe gushyira imyirondoro y’abakozi muri sisiteme.
Umwe mu bakoresheje bwa mbere iyi sisiteme, Uwayezu Consesa, avuga ko Ishema imenyekanisha mu gihe gito, ndetse yanagabanyije umwanya munini wakoreshwaga mu kuzuza impapuro ndetse bigabanya n’izakoreshwaga.
Ati “Ishema ni sisisteme umenyekanisha mu gihe gito gishoboka, mu gihe izindi washoboraga kumenyekanisha icyiciro cya mbere ikindi ukazagikomeza nk’ejo, ariko Ishema mu minota itarenze 5 imenyekanishije riba rirangiye. Byagabanyije umwanya wo kuzuza impapuro n’izo umuntu yakoreshaga”.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RSSB, Lionel Ngendakuriyo, avuga ko Ishema yaje koroshya akazi katari koroshye, nko mu gihe cyo kumenyekanisha imishahara y’abakozi n’ibindi.
Ati “Mbere akazi ntikari koroshye, abakorera Leta byarabagoraga kurusha kuko bishyura imishahara ku itarika 25, ariko bakamenyekanisha nyuma mu kwezi gukurikira ku itariki 15, ugasanga kenshi ibyo bishyuye n’ibyo bamenyekanishije ntibihwanye, bigatanga akazi kenshi kugira ngo habe kumenyekanisha kwiza bitarimo amakosa. Ishema yaje kubyoroshya, dukeneye ko umukoresha nakurikiza amategeko akishyura kare, bizatuma n’imisanzu iboneka mu buryo bworoshye”.
Nkulikiyinka Christine, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yakanguriye abakoresha bose kwishyurira abakozi ibyo basabwa, kuko iyi sisiteme izabibafashamo.
Ati “Ibyamaraga iminsi myinshi bikorwa ubu biba mu minota 5, ubu ushyiramo ilisiti y’abakozi n’imishahara yabo sisiteme ikakubarira, iroroshye cyane, ndashaka gukangurira abakoresha bose kwishyurira abakozi ibyo basabwa. Umukozi iyo ubimwishyuriye na we akora atekanye, agukorera neza bigatuma umusaruro wawe wiyongera. Turakangurira buri mukoresha gutekereza uburyo yakwishyurira abakozi be ibyo abagomba binasabwa n’itegeko. Ishema rirafasha gushyira mu bikorwa itegeko dufite ry’umurimo”.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, nibwo RSSB yatangaje ko guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’imisanzu y’ubwiteganyirize kizazamuka kikava kuri 6% cyari gisanzweho kikagera kuri 12%, agabanywa mu buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha, kandi iryo zamuka rizakomeza buhoro buhoro, mu 2030 kikazagera kuri 20%.


Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this