Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr Butera Yvan, yagaragaje ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikwiriye kwitabwaho, kuko mu Rwanda umuntu umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe nibura inshuro imwe.
Dr Butera avuga ko hakwiye ubufatanye mu nzego zose mu kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati “Ubushakshatsi bwakozwe mu mwakawa 2022 ku rwego rw’Isi, bwagaragaje ko umuntu umwe mu munani ku Isi yahuye nibura inshuro imwe n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe. Mu Rwanda kubera ikibazo cy’umwihariko rwahuye nacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi bwa 2018 bwerekanye ko umuntu umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe”.
Yunzemo ko impamvu ituma abantu mu Rwanda bagira ibibazo byo mu mutwe ari ukubera agahinda gakabije, bijyanye n’amateka rwanyuzemo. Avuga kandi ko ikoreshwa ry’ibiyobobyabwenge ari ingaruka y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kuko nabyo bitera indwara zo kwiheba ndetse n’agahinda gakabije”.

Mu Rwanda abantu bafite imyaka kuva kuri 26 kugera kuri 35 bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bagera kuri 21%, naho abafite imyaka kuva kuri 46 kugera kuri 55 bagize ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe nibura inshuro imwe ni 26.9%.
Iby’iki kibazo, Dr Butera yabigarutse ubwo yari muri Sena kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Abasenateri bakaba basabye ko iki kibazo cyakwitabwaho cyane, kuko abo kigiraho ingaruka bakiri benshi mu Rwanda.
Ibitaro by’indwara zo mu mutwe, CARAES Ndera, biherutse kugaragaza ko byakiriye abarwayi 95,773 mu mwaka wa 2022/2023, muri abo 87% bari bafite ibibazo by’imitekerereze, 42.4% muri abo bari urubyiruko, 21% bari abana mu gihe 36.6% bari abantu bakuru.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), muri 2024 cyagaragaje ko abantu bashya bakeneye serivisi zijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bari 36,223.

Leave feedback about this