August 30, 2025
Kigali City - Rwanda
Ubuzima

Ibitaro 10 bya Kaminuza bigiye gufungurwa hirya no hino mu Ntara

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda hagiye gufungurwa ibitaro 10 bishya bya Kaminuza, biri ku rwego rwa kabiri, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kurushaho kuzegereza abaturage.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku rugendo rw’imyaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, by’umwihariko ku bijyanye n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari rufite abaganga bake kandi rukaba rwari rwugarijwe n’indwara ku buryo hafashwe ingamba zirimo gushinga urwego rw’abajyanama b’ubuzima, bashoboraga kugabanya umubare w’abahitanwa n’indwara harimo na Malaria.

Yagize ati “Icyo gihe malaria yari nyinshi, nta nzitiramibu, nta miti ifatika. Hahuguwe abantu ibihumbi 60 bahabwa ibikoresho, kugira ngo barengere ubuzima bw’abarokotse Jenoside ngo badahitanwa na Malaria.”

Mu myaka yakurikiyeho, Leta yashyize imbaraga mu kongera abaganga, ibikoresho n’ibikorwa remezo, aho kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amavuriro y’ibanze (postes de santé) agera ku 1,200, atari ahari mbere y’imyaka 31 ishize, Ibigo Nderabuzima 510 bivuye ku 100 mu 1994, ibitaro 57 ndetse hakiyongeraho n’ibitaro bya Kaminuza 6

Ubu hitezwe kongeraho ibitaro 10 bya Kaminuza ku rwego rwa kabiri, mu Ntara zitandukanye.Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “Iyo ufite abaganga n’ibikoresho, ikiba gisigaye ni inyubako. Hari ibitaro biri kuvugururwa, ndetse no mu Ntara hagiye gufungurwa ibitaro 10 bya Kaminuza ku rwego rwa kabiri.”

Yavuze kandi ko ibitaro bikomeye nka CHUK, ibya Kanombe n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal birimo kwagurwa, ku buryo bishobora no kwakira abarwayi benshi kandi bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video