Ikipe ya APR FC yatsinze FC Garde Républicaine ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda rya mbere rya CECAFA Kagame Cup 2026, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026.
Ikipe ya APR FC yatangiranye imbaraga ishaka intsinzi kuko umukino ubanza yari yawutakaje, maze ku munota wa 34 Djibril Ouattara ayitsindira igitego cya mbere, aho yarobye umunyezamu wa FC Garde Républicaine.
APR FC yakomeje kotsa igitutu FC Garde Républicaine, bituma ibona igitego cya kabiri ku munota wa 40 nacyo cyatsinzwe na Djibril Ouattara, wari uhawe umupira na William Togui Mel.
Ku munota wa 45, APR FC yabonye igitego cya gatatu cyinjijwe na Mamadou Traore, kitanamugoye cyane kuko umunyezamu wa FC Garde Républicaine yari yasohotse, nuko igice cya mbere kirangira APR FC ifite ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Garde Républicaine yakinnye neza, noneho ku munota wa 86 ibona igitego cyatsinzwe na Maarouf Abass ku mupira yari ahawe na Mahad Abdi.
Uyu mukino rero waje kurangira APR FC nta kindi gitego ibonye n’ubwo yakomeje gukinana ingufu inasatira cyane, bikomeza kuba ibitego 3-1, iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yegukana amanota atatu ityo, ihita iba iya gatatu mu itsinda A, inyuma ya Gor Mahia FC ya mbere na Vipers SC ya kabiri.

