Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko mu mwaka wa 2025 gusa, abarumwe n’imbwa mu Rwanda bageze ku 3,227.
Ni imibare itangwa na RBC yavuye muri Raporo z’ubuzima za 2025, igaragaza ko Akarere kaje imbere ari Nyagatare gafite umubare munini w’abarumwe n’imbwa bagera kuri 392, hagakurikiraho Huye gafite 352, Gasabo ku mwanya wa gatatu n’abantu 249, Gatsibo gafite abantu 225, hagaheruka Musanze iri ku mwanya wa Gatanu n’abantu 216.
Muri aba kandi abagera kuri 40% by’abahitanwa n’indwara y’ibisazi by’imbwa ni abana bari munsi y’imyaka 15, akaba ari yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu gusobanurira abaturage uburyo bakwirinda kurumwa n’imbwa, cyane cyane hibandwa ku bana bakiri bato.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, bavuga ko impamvu nyamukuru itera iki kibazo ari imbwa zirirwa zizerera ku misozi, zisa n’izitagira ba nyirazo.
Mukashyaka Charlotte ati “Hari uherutse kwitaba Imana mu murenge wacu wa Remera azize ku rumwa n’imbwa, kuko usanga zirirwa zigenda mu ngo z’abantu”.

Nsengiyumva Jean Claude, asaba ko hafatwa umwanzuro ku mbwa zihora zizerera mu baturage.
Ati “Hari imbwa ziba zitagira ba nyirazo zigenda mu mihanda, zikajya no mu ngo. Zigeze kuruma umuturanyi wanjye, biraduhangayikishije, tugasaba ko hafatwa umwanzuro ku mbwa zirirwa zizerera mu baturage”.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yatangaje ko hafashwe ingamba zo gukumira kurumwa n’imbwa.
Ati “Zimwe mu ngamba twafashe harimo kubarura imbwa zose, zigakingirwa, izidafite ba nyirazo zikamenyekana, ndetse no guhana abatita ku mbwa zabo.”
Umukozi mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho muri RBC, Hitiyaremye Nathan, asaba buri wese kubigira ibye mu kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa dore ko ihangayikishije.
Yagize ati “Abafite imbwa barasabwa kuzirinda kuzerera no kuzibaruza bakazikingiza, hakabaho kwirinda gushotora imbwa kugira ngo itakuruma. Igihe irumye umuntu, agomba koza igikomere n’amazi meza n’isabune mu gihe cy’iminota 15, no kwihutira kujya kwa muganga mbere y’amasaha 24.”

Nathan Hitiyaremye, akomeza avuga ko mu mwaka wa 2030, Leta y’u Rwanda izaba yaramaze kurandura ibisazi by’imbwa.
Ati “Turashaka ko buri mbwa yose iri mu gihugu yaba ari izerera, yaba ari iri mu rugo igomba kuba ikingiye ku buryo n’uwo yaruma twasigara tuvura ibikomere ariko tuzi ko itamuteye indwara y’ibisazi. Niba umuryango w’Abibumbye uvuga gukingira 70% twe turashaka ko biba 100%”.
Imibare ya 2025 igaragaza ko abantu 3,227 barumwe n’imbwa mu gihugu hose, mu gihe bane bahitanywe n’indwara y’ibisazi by’imbwa.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this