Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yaganiraga n’urubyiruko ruri mu itorero Indangamirwa, yababwiye ko batagoma kuganya ahubwo bagomba kuba abakemura ibibazo, kuko ibisubizo ari bo ubwabo babifite.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasuraga abari mu itorero Indangamirwa, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2026, bagizwe n’urubyiruko rwiga mu mahanga ndetse n’abiga mu mshuri yo mu gihugu ariko akurikiza gahunda yihariye.
Perezida Kagame yagize ati “Ubwo twabonye igihugu twari twarimwe, ntidukwiye kwegamirana ngo tuganye. Umunsi mwicaye aho mukanya gusa, ntacyo muzakuramo, ndi mukuru ibyo ndabizi. Mube abakemura ibibazo, kuko ibisubizo biri muri mwe. Mufite ubushobozi bwo kubona ibisubizo by’ibibazo”.

Yunzemo ko uru rubyiruko rudakwiye kumera nk’abandi birirwa bavuga ko Leta itabafasha, cyangwa abandi baterankunga.”
Aha yagize ati “Kuki undi umuntu yaba ari we ushinzwe gukemura ibibazo byawe? Kuki udashyiramo imbaraga ngo ukore ibyaguteza imbere? Niba hari n’umuntu ukubangamira, mukure mu nzira yawe, akureke wikorere.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye uru rubyiruko ko rushobora kwishyira hamwe, bakagira igitekerezo cyatuma biteza imbere.
Ati “Ushobora kubwira mugezi wawe uti mfite igitekerezo, kandi ibyo bizatuma hari icyo mugeraho. N’iyo mwatangira bikabananira, nta kibazo, mwakwegera Leta na yo mukabwira nka Minisitiri muti ko watubwiye ko uba muri cabinet, ntiwatujyanira iki gitekerezo? Ushobora no kubaza undi muntu akagufasha.”
Urubyiruko rwaganirijwe n’Umukuru w’Igihugu rugizwe n’Intore 769 ziri mu itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, zikaba zirimo gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

