Ni ikigo cyubatswe mu Murenge wa Gacaca, bakavuga ko iki kigo cy’abana bafite ubumuga cyabashyiriweho ari igisubizo ku kibazo cyo kubitaho cyari kibakomereye, kuko uburezi bwabo bwabagoraga.
Ni ikigo cyakira aba bana bafite ubumuga kikabirirwana bagasubira mu miryango yabo nimugoroba, aho babaha amasomo asanzwe, bakagororwa ingingo n’ ibindi byose abana nk’aba bakenera
Ababyeyi bahafite abana bavuga ko ari igisubizo kuribo ndetse n’abana babo, kuko kigiye kubakura mu bwigunge.
Akayezu Godelive ati “Ikibazo bari bafite, babaga mu rugo bigunze ntibabashe kugera mu bandi, iki kigo rero kigiye kudufasha kubakura muri ubwo bwigunge babigishe babereke ko nabo bashoboye.”
Tuyisenge Arneus ati “Iki kigo kitaraza ntaho twashyiraga abana bacu, twabirizaga mu rugo twumva ko nta shuri yajya kwigamo, baraheze mu bwigunge. Aho kiziye yakigiyemo ubona ko yatangiye kwigaragaza mu bandi bana”.

Umuyobozi w’umuryango Hopes and Homes for Children ku Isi Mark, Waddington avuga ko batera inkunga ubwubatsi bw’iki kigo byari ukugira ngo bagire uruhare mu gufasha aba bana.
Ati “Turenda kubaka ubushobozi mu Rwanda bwo gufasha aba bana bafite ubumuga, kuko uko baba bameze kose, n’aho baba baturuka hose bagomba kubona uburezi n’ibindi byose bakeneye mu muryango nyarwanda. Rero ni ikigo cy’ingenzi gifasha umuryango kwita kuri aba bana hano Musanze”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko bishimira ko iki kigo kigiye gufasha aba bana kubona uburezi n’ubuvuzi.
Ati “Igikorwa cyo gutaha iki kigo ku bwacu, iyi ni inzira izatuma aba bana bagera ku burezi budaheza, kuko harimo n’abandi bana bake badafite ubumuga kuko ni yo politike y’i Gihugu, bakanabona serivisi zijyanye n’ubuzima, kuko akenshi umwana ufite ubumuga akenera ibyo bintu byombi, uburezi bujyana n’ubuvuzi, ni yo mpamvu ikigo nk’iki kidushimisha”.
Ni ikigo cyatangiranye abana 80bafite ubumuga, mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 150 kikaba cyuzuye mu mezi atandatu, gitwaye Miliyoni 190Frw.



Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this