Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kivuga ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, serivisi zaje ku isonga mu kuzamura umusaruro mbumbe w’u Rwanda, kuko zagize urungana na 52%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 19%, inganda zigira 24% naho ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%, bityo umusaruro mbumbe w’Igihugu muri rusange ukaba warazamutseho 10%.
NISR ivuga ko muri icyo gihembwe, umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereye ugera kuri Miliyari 6,346 z’Amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 5,276 wari uriho mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Icyokigogikomezakivugako umusaruro w’inganda ari wo wiyongereye cyane ugereranyije n’ibindi, kuko wiyongereye ku kigero cya 13%, uw’ubuhinzi wiyongeraho 8% naho uwa Serivisi wo wiyongereyeho 7%.
Umusaruro w’ibihingwa byoherezwa hanze y’Igihugu wiyongereyeho 39%, bigizwemo uruhare n’uw’ikawa wazamutse ku kigero cya 86%, uw’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 3%, uw’icyayi ariko wo wagabanutseho 3%.
Mu nganda, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 20%, umusaruro w’imirimo y’ubwubatsi wiyongeraho 11%, mu gihe uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 15%.
Uyu ahanini wiyongereye bitewe n’izamuka rya 52% ry’umusaruro w’inganda zikora ibinyobwa, izamuka rya 57% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi bishingiye ku mabuye, izamuka rya 21% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikomoka ku binyabutabire n’ibikoresho bya pulasitiki n’irya 22% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikomoka ku mbaho.
Mu bijyanye na Serivisi, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw’ubwikorezi wiyongereyeho 11% harimo uw’ubwikorezi bwo ku butaka wiyongereyeho 10% mu gihe ubwo mu kirere bwiyongereyeho 7%.
Umusaruro wa serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga wiyongereyeho 22%, uw’ibigo by’imari n’ubwishingizi wiyongereyeho 11%, uw’uburezi wiyongereyeho 3%, mu gihe umusaruro wa serivisi za resitora n’amacumbi wagabanutseho 16%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko umuvuduko ubukungu bwari buriho kuva mu mwaka ushize wakomeje kwiyongera, ndetse muri iki gihembwe ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, zitabaye nyinshi kuko byinshi mu bikenewe byari byaramaze kugurwa.
Ati “Iyo turebye uko ubukungu bwazamutse mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize n’icya gatatu cy’umwaka ushize, ubona ko ubukungu bwari bumaze gufata umuvuduko mwiza, kuko nko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize bwazamutse ku kigero cya 11.8%, icya kane 11.2%. Birumvikana ko urwego byari bimaze gufata rw’ubukungu butandukanye ari rwiza”.
Minisitiri Murangwa avuga ko mu byerekeye amahoteli na resitora, harimo gukurikiranwa cyane igice kijyanye n’ibiribwa, kuko iyo ibiciro byabyo bizamutse umusaruro uva muri uru rwego ugabanuka. Aha rero ngo hari byinshi birimo gukorwa nko kwihutisha imishinga, korohereza abashoramari kugira ngo bakomeze gushora imari, hagamijwe guhangana n’izo ngaruka.
Jean Claude Munyantore
