Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Impande zombi kandi zagiranyeibiganiro ku gushimangira umubano mu nzego zitandukanye, igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Ljubljana.
Nyuma y’iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, Ambasaderi Bakuramutsa na Perezida Nataša, bagiranye ibiganiro, aho bashimangiye akamaro ko guteza imbere ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byitezweho gufungura amahirwe mashya mu iterambere ry’ubukungu, no gukomeza gusigasira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Slovenia.
Ambasaderi Bakuramutsa, asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Liechtenstein, Vatican, Autriche ndetse n’u Busuwisi ari n’aho afite icyicaro.

U Rwanda na Slovenia bifitanye umubano mwiza wa dipolomasi n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bya politiki, ubukungu, ibidukikije ndetse n’imikino.
Muri Mata 2023, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urška Klakočar Zupančič, yasuye u Rwanda anagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu.
Mu mwaka wa 2025, itsinda ry’abahagarariye Guverinoma ya Slovenia, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi basuye u Rwanda bagamije kurushaho gusuzuma amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye arurimo.
