Sosiyete BASIGO ikora ikanacuruza imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda, kuri uyu wa 23 Kamena 2026 yamuritse bisi nshya 18 z’amashanyarazi, zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 400 zitarashiramo umuriro, zikaba zitezweho koroshya ingendo ndende mu gihugu, harimo n’urwa Kigali-Rusizi.
Izi bisi zije zisanga izindi zari zisanzwe zikora mu byerekezo bitandukanye birimo Umujyi wa Kigali, Nyagatare, Rusumo, Rubavu, Karongi, Musanze, Huye na Nyamata. Izari zisanzwe zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 300, mu gihe izamuritswe zishobora kugenda urugendo rurerure kurushaho.
Umwihariko w’izi modoka ni uko zitwara abagenzi 42 bicaye neza, kandi zikaba zishobora gukora urugendo rwa Kigali–Rusizi zidakeneye guhagarara ngo zisharizwe mu nzira.
BASIGO yatangaje ko guhera tariki ya 1 Nyakanga 2026 imodoka ya mbere izakora urugendo rwo gutwara abagenzi, nyuma yo kuzijyana muri icyo cyerekezo zikagaruka nta kibazo kibayeho.
Umuyobozi Mukuru wa BASIGO mu Rwanda, Johns Kizihira, yavuze ko urugendo rwa Rusizi rwari rumaze igihe rubateza impungenge kubera uburebure bwarwo, ariko ko bagerageje imodoka ebyiri muri izi nshya zikagera i Rusizi zikanagaruka nta kibazo.
Yagize ati “Twohereje imodoka ebyiri i Rusizi, ziragenda zigerayo amahoro ziranagaruka. Twabonaga kohereza imodoka i Rusizi ikagaruka idasharije ari ibintu bikomeye, ariko byarakunze.”

Nubwo bimeze bityo, ikibazo cy’aho izi modoka zisharirizwa kiracyahari, kuko kugeza ubu sitasiyo zo kuzishariza ziboneka gusa mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Muhanga”.
BASIGO yatangaje ko irimo gutegura izindi sitasiyo muri Huye, Rusizi na Rubavu kugira ngo imodoka zizajya zirara muri ibyo bice zibashe gutangira ingendo zifite umuriro wuzuye.
Tom Habanabakize utwara imodoka ya Horizon, avuga ko imodoka z’amashanyarazi ziborohera kurusha izikoresha mazutu cyangwa lisansi, kuko zitadusaba ingufu nyinshi.
Ati “Mpaguruka i Kigali mfitemo umuriro wa 100%, nkagera i Huye nkiri kuri 60%. Ngarutse i Kigali mba nkiri hagati ya 35% na 36% ntigeze nshaririza mu nzira.”
BASIGO ivuga ko ikiguzi cy’umuriro bisi ikoresha mu kwezi ku rugendo rwa Kigali-Rusizi, gishobora kugera hagati ya Miliyoni 1,8Frw na Miliyoni 2Frw, mu gihe ikoresha mazutu yakenera hafi Miliyoni 6Frw kuri urwo rugendo, bivuze ko amafaranga akoreshwa agabanuka cyane.
Kugeza ubu BASIGO ifite bisi 52 z’amashanyarazi mu Rwanda, ikaba ifite gahunda yo kugera kuri bisi 100 mbere y’uko uyu mwaka urangira, ndetse no kugira bisi 1000 zikorera muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka itatu iri imbere.

Bisi imwe muri izi nshya ifite agaciro karenga ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika. Zikorwa ku bufatanye n’uruganda rwo mu Bushinwa, zigateranyirizwa i Nairobi muri Kenya mbere yo kuzanwa mu Rwanda, aho BASIGO izigurisha cyangwa ikazikodesha amasosiyete atwara abagenzi, ikanabafasha mu bikorwa byo kuzitaho no kuzishariza.




Mukanyandwi Marie Louise
