Kuba u Rwanda rutagira uruganda rutunganya impu ziva ku matungo yo mu gihugu, bigatuma zoherezwa ku masoko yo hanze zidatunganyije, biteza Igihugu igihombo kinini, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yabitangaje.
Agira ati “Uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bifite impu zikunzwe ku isoko mpuzamahanga, ariko tuzohereza hanze zitaratunganywa. Iyo dukoze isesengura, dusanga zashoboraga kwinjiriza Igihugu arenga Miliyoni 450 z’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga asaga Miliyari 660Frw). Ayo zinjiza ubu ntanagera kuri Miliyoni 30 z’Amadolari (ni ukuvuga asaga Miliyari 44Frw gusa).”
Icyakora Minisitiri Sebahizi avuga ko Guverinoma yiyemeje gukemura icyo kibazo, binyuze mu kongerera agaciro ibikomoka ku mpu mbere y’uko byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, bikaba biri mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri gahunda y’iterambere ry’inganda ya 2024-2034.
Mu 2022, byari byatangajwe ko harimo gukorwa inyigo y’uruganda rutunganya impu rwagombaga kubakwa mu Karere ka Bugesera, gusa uwo mushinga ntiwashyizwe mu bikorwa.
Ubwo Minisitri Sebahizi yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri tariki 9 Kamena 2026, yabwiye Abadepite ko kuba ikibazo cy’uruganda rw’ibikomoka ku mpu gikomeje kuburirwa igisubizo, ari uko kurwubaka bisaba ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.
Yavuze ko ikibazo kimaze imyaka irenga 10 bashakisha uko bagikemura, ariko avuga ko gutinda kwacyo ahanini bituruka ku mikoro n’ubushobozi bidahagije, kubera ko iryo koranabuhanga rihenze cyane kandi rirushya, kuko iyo bidakozwe neza ibituruka mu ruganda rw’impu bibyara uburozi bwakwangiza ibidukikije.
